Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bagera kuri 391 basoje amasomo abinjiza mu kazi bari bamazemo amezi atatu.
Aba bahabwaga amasomo mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, mu karere ka Rwamagana.
Mu basoje amasomo barimo ab’igitsina gore 135 ndetse n’ab’igitsina gabo 256, bakazakorera mu turere dutandatu.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Habimana Dominique, abayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi batandukanye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye umusanzu urwego rwa DASSO rutanga mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
Yashimye kandi ubufatanye buri hagati y’abaturage, Dasso n’izindi nzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye abahawe aya masomo kuyabyaza umusaruro bakumira ibyaha n’ibindi bihungabanya umutekano.
Ati “Turizera ko ubumenyi mwahawe muzabukoresha mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo bikomeje guhungabanya abaturage birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ibindi, kugira ngo Umuturarwanda akomeze kubaho yishimye kandi atekanye”.
Abasoje aya masomo ni icyiciro cya munani. Atangwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, kandi agaherekezwa n’amahugurwa ngarukagihe ahabwa abinjiyemo mbere.
Imyaka 12 irashije Urwego rwa DASSO rushyizweho mu rwego rwo kunganira Akarere mu gucunga umutekano.
Mbere yuko itegeko rigenga imikorere yarwo ritangira gukurikizwa mu 2013, hariho urwego rwitwaga Local Defense Force, rwariho kuva mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.









