Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Iyi kipe iri mu Rwanda aho yaje gukina na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro uteganyijwe ejo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, muri Sitade Amahoro.
Iyi kipe imaze iminsi ine iri mu rw’imisozi igihumbi, iri mu bikorwa bitandukanye aho kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama 2025, iri kumwe n’abo muri Komite ya Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Twagirayezu Thadee, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Yanga SC yunamiye inashyira indabo ku rwibutso ruruhukiyemo inzirakarengane.
Nyuma y’iki gikorwa, ubuyobozi bwa Yanga SC n’ubwa Rayon Sports bwagiranye inama na Minisitiri wa Siporo i Remera.
Biteganyijwe ko amakipe yombi asura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Gasharu i Kinyinya, ndetse akagirana n’ikiganiro n’itangazamakuru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, bakaza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru gitegura umunsi wa ‘Rayon Sports’ uragera mu masaha make.











