Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yavuze ko muri uku kwezi kwa Kanama 2025, inkuba zakubise mu turere dutandukanye tw’igihugu, zatumye abantu batatu batakaza ubuzima abandi batandatu barakomereka.
Ibi biza byagaragaye mu turere twa Nyabihu, Kamonyi, Nyanza, Nyagatare, Musanze, Rutsiro, Gisagara, na Rusizi .
Mu ntangiriro za Nyakanga nabwo, raporo ya MINEMA yagaragazaga ko mu gihugu hose, abantu babiri bitabye Imana bakubiswe n’inkuba.
MINEMA igaragaza kandi ko imvura nyinshi yangije ibiraro mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ku itariki ya 11 Kanama uyu mwaka ariko Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi Rusange, RTDA, kiza kubisana.
Mu karere ka Nyabihu naho kuwa 8 Kanama uyu mwaka, inkuba yakubise inzu mu Murenge wa Jenda, inakomeretsa abantu babiri barimo Guillaume Nanyuzwenayo w’imyaka 18 na Olive Nyiramigisha w’imyaka 36.
Aba bombi bajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kora nyuma baza gusubira mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, yabwiye The NewTimes ko hari ingamba zafashwe mu kwirinda inkuba.
Ati “Abantu bakenewe kudakerensa ingaruka z’imvura, kwirinda ibikorwa bishobora gukurura inkuba.”
Yongeyeho ko hagikenewe ubufatanye n’ubukangurambaga mu baturage.
Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, kuwa 9 Kanama uyu mwaka nabwo inkuba yakubise Rosalie Mukandoli w’imyaka 48, inangiza inzu ya Marie Jeanne yabaragiye ifite agaciro ka Miliyoni 1,5 Frw.
Mukandoli yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kigese ndetse aza gukira asubizwa mu rugo.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, isaba abayobozi b’inzego zibanze gukangurira abaturage kwirinda inkuba, umuriro n’inkongi, ndetse no kuzirika ibisenge by’inzu mu rwego rwo kwirinda imiyaga.
Yongeyeho ko hari gahunda yo gutangira gukora imirindankuba mu gihugu imbere kugira ngo iboneke ku bwinshi kandi ihenduke.
Kuva tariki ya 1 Mutarama 2022 kugeza ku ya 10 Mata 2025, mu Rwanda habaruwe impanuka 590 z’inkuba, zaguyemo abantu 215 abandi 630 barakomereka.





