sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi muri Australia

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabonanye na Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri Australia, Matt Thistlethwaite, baganira ku mikoranire y’impande zombi.

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe, ari kugirira urugendo rw’akazi muri Australia, kuva ku wa kane tariki ya 14 Kanama 2025, rugamije gutsura umubano n’ibindi bihugu.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Amb. Nduhungirehe uri mu Mujyi wa Adelaide yaganiriye naMinisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri Australia, Matt Thistlethwaite, ku mikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi

Biteganyijwe ko Minisitiri Amb. Nduhungirehe azitabira inama mu bya diporomasi, yiswe “Australian Leadership Retreat.”, ifite insanganyamatsiko igira iti “ Uburyo bwo gukora  Ishoramari rihuriweho.”

Iyi nama izahuza abayobozi bo mu nzego za Leta, abucuruzi, n’imiryango itegamiye kuri Leta, ikaba igamije kurebera hamwe amahirwe y’iterambere n’ubufatanye mu buryo burambye.

U Rwanda na Austraria bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka isaga 15 wavubutsemo imikoranire mu ngeri zitandukanye zirimo Uburezi, Ubukerarugendo, Ubushakashatsi n’ibindi bitandukanye.

Ni ubufatanye bushingiye ku mubano watangiye mu 2007, ubwo Australia yoherezaga uyihagarariye mu Rwanda, ariko ufite icyicaro gikuru muri Kenya, icyo gihe u Rwanda narwo rwohereza uruhagarariye muri Australia ufite icyicaro gikuru muri Singapore.

Photos:

[fluentform id="3"]