sangiza abandi

Kigali: Ahitwa ‘Lamane’ hafashwe n’inkongi

sangiza abandi

Inyubako y’ubucuruzi yo mu karere ka Kicukiro, ikoreramo ikigo gicuruza imigati, ikawa n’ibindi , yitwa Lamane,  yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibirimo birangirika .

Iyi nyubako isanzwe ari iy’umugabo witwa Emmanuel Harerimana , ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagari ka Niboye, Umudugudu wa Gaseke.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP, Wellars Gahonzire, yabwiye Umunota ko iyi nkongi yibasiye iyi nyubako mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, ahagana saa saba.

Yagize ati “  Yatewe n’insinga z’amashanyarazi kuko umukozi ukora muri icyo kigo,avuga ko yarari kuzimya amatara, abona hari gucumba umwotsi, umuriro utangira kwaka.”

CIP Gahonzire avuga ko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, ryatabaye rifatanyije n’abaturage bazimya uwo muriro.

Muri iyo nkongi, amakuru avuga ko hangirikiyemo imashini zikora imigati, izikora ikawa, icyuma gikonjesha, za mudasobwa, camera z’umutekano n’ibindi.

Polisi ivuga ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo aburiremo ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yasabye abantu kujya birinda ikintu cyose cyateza inkongi.

Ati “ Abaturage baragirwa inama yo kujya bahora bagenzura insinga z’umuriro. Abo bacuruza, bakajya bahindura mbere yo guhindura ibyo inzu yagenewe, bakagenzura na installation. Bakwiye kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi kuko biteza igihombo yaba kuri nyirayo n’abayikoreramo.”

Yasabye kandi abantu kujya bacomokora ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe bagiye kuryama cyangwa bamaze umwanya babikoresha.

Amakuru atangwa na nyiri ubwite vuga ko muri iyo nkongi ibyangiritse bifite agaciro ka Miliyoni 80Frw. Gusa ngo yari afite ubwishingizi bw’inzu .

Photos:

[fluentform id="3"]