Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Joseph Nzabamwita yahuye na Ambasaderi wa Belarus mu Burusiya, Aleksandr Rogozhnik, baganira ku buryo bwo kuzamura imikoranire hagati y’u Rwanda na Belarus.
Amb. Nzabamwita yahuye na mugenzi we wa Belarus, mu murwa mukuru wa Moscow, mu Burusiya, ku wa kane, tariki 21 Kanama 2025.
Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cya Ambasade ya Belarus, Ambasaderi Rogozhnik yavuze ko igihugu cye kiteguye guha u Rwanda imashini z’ubuhinzi zikorerwa muri Belarus, no kunoza serivisi zose zikurikira ubu bucuruzi.
Yanavuze kandi ku bijyanye no guteza imbere umutekano w’ibiribwa, aho yagaragaje ko iki gihugu gishobora kuzajya kigeza ibiribwa biva muri Belarus ku isoko ry’u Rwanda.
Ambasaderi wa Belarus yagaragaje ko uruzinduko rw’abacuruzi n’abashoramari b’Abanyarwanda basura Belarus rushobora gutanga umusaruro mu guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Amb. Nzabamwita nawe yamugaragarije ko hari imishinga itandukanye ishobora gukorwa ihuriweho igatanga umusaruro, harimwo inganda, ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’umutekano.
Umubano w’u Rwanda na Belarus wateye imbere mu 2022, ubwo Belarus yafunguraga ku mugaragaro ambasade yayo i Kigali, ndetse guhera ubwo impande zombi zatangiye imikoranire mubya dipolomasi no kwagura ubufatanye mu by’ubukungu, umuco, n’uburezi.
Kugeza ubu, nta Ambasade y’u Rwanda ifunguye ku butaka bwa Belarus. Gusa, serivisi za dipolomasi zijyanye na Belarus zikorwa biciye kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye i Moscow, mu Burusiya.





