Urukiko rukuru rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora iki gihugu aho bamushinja kuba inyuma y’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ariryo AFC/M23 no kuba ari Umunyarwanda.
Ku wa gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, nibwo umushinjacyaha wa gisirikare Bakumi Lucien-René yasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila.
Uyu mushinjacyaha yanavuze ko nta mpamvu nimwe yatuma haba kumudohorera igihano, anasaba ko ahita atabwa muri yombi vuba na bwangu.
Yavuze kandi ko Kabila ari umunyarwanda kandi ko n’igihe yayoboye RDC yari intasi y’u Rwanda.
Kabila bamushinja ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ubushinjacyaha bwashingiye kandi kw’ijambo rya Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ibyaro, Muhindo Nzangi Butondo, wavuze ko Kabila yumvikanye na Corneille Nangaa ko AFC/M23 nifata umujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganika, ari we uzamusimbura ku buyobozi bw’iri huriro.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko kandi ko Eric Nkuba wahoze ari umujyanama wihariye wa Nangaa, ubu akaba afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, yemeje ko Nangaa na Kabila bavugana, bityo ko ari ikimenyetso cy’uko bakorana.
Ibijyanye no kwambura ubwenegihugu Joseph Kabila, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ibyo bizafatwaho icyemezo na guverinoma ya Kinshasa.
Gusa Kabila ari kuburanishwa adahari, kuri ubu ari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yageze mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho aviriye mu buhungiro.



