Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026 ni umunsi ugoye abakunda ibirori kubona amahitamo y’aho berekeza kubera ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro biteganyijwe kubera rimwe mu Rwanda kandi ahantu hatandandukanye.
Bimwe mu bikorwa bizwi biteganyijwe kuri uyu munsi harimo umukino ukomeye cyane uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal SC Omdurman muri CECAFA Kagame Cup uzabera muri Sitade Amahoro, Igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki kizabera muri BK Arena n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 kizabera i Rubavu kizaririmbamo itsinda rya Urban Boyz ritaherukaga gukorera hamwe ndetse n’abandi bahanzi.
Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal

Uyu mukino wa CECAFA Kagame Cup 2026 uzabera muri Sitade Amahoro kuva saa moya z’umugoroba.
Uyu mukino wo mu itsinda C uzaba ufite igisobanuro gikomeye kuko niwo uzagena ikipe izazamuka ijya muri 1/2 muri iri tsinda.
Kugeza ubu amakipe ya mbere yamaze gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup arimo na APR FC yo mu Rwanda, bivuze ko mu gihe Rayon Sports itakwitwara neza muri uyu mukino ifitanye na Al Hilal ntakipe yo mu Rwanda izaba ibashije kurenga amatsinda.
Igitaramo cya King James

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James azakorera igitaramo muri BK Arena cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki, kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).
Iki gitaramo giterejwe na benshi dore ko n’amatike yo kukinjiramo yashize mu mezi abiri ashize ubwo yari agishyirwa hanze.
Bitewe n’ubwinshi bw’abantu bagaragaje kwifuza kujya muri iki gitaramo, byatumye hashyiraho n’umunsi wa kabiri w’iki gitaramo uzaba ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2026 kandi nacyo amatike abakunzi ba King James barayagerereje.
Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival

Nyuma yo kuzenguruka Igihugu mu turere 6 turimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga na Musanze kuva tariki 20 Kamena 2026, ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizashyirwaho akadomo kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kuva saa munani z’amanywa (14h:00).
Uretse kuba abazitabira ibi birori bazasusurutswa n’abahanzi barimo Amalon, Bushali, Kivumbi King, Davis D, Chriss Eazy, Ross Kana, Kenny Sol na Marina, bazongera no kuryoherezwa n’itsinda rya Urban Boyz riheruka gutaramira hamwe mu myaka irenga 8 ishize.
Iri tsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ni rimwe mu matsinda ryakunzwe cyane hagati ya 2008 na 2017, binagaragazwa no kuba ryaregukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatwaye mu 2016, riba itsinda rya mbere ryari riryegukanye.
Uretse ibi bikorwa biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, hari n’iserukiramuco ry’abana rya TinTin Summer Festival rizabera muri Sanitas i kanombe, rikazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo umunyarwenya wo muri Uganda Rango Tenge Tenge wamaze kugera no mu Rwanda ndetse n’ibindi byamamare birimo Wembly MO, Beyonce Cyuzuzo, Uncle Banks, Young Grace na Dj Crush.

Ibi bikorwa byose bizabera umunsi umwe ariko mu bice bitandukanye by’Igihugu ku buryo kubyitabira byose icyarimwe nabyo bitoroshye bikomeza kuba agatereranzamba mu gukora amahitamo y’aho umuntu azerekeza.
Ibirenze ibi ni uko tariki 1 Kanama buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abakunzi b’abakobwa (Girlfriend Day) aho ufite inshuti y’umukobwa aba agomba kuyigurira impano mu rwego rwo kuyishimira ku bw’ubucuti bafitanye.
Uyu munsi ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, ariko ntabwo ari umunsi ufite aho wanditse byihariye nk’indi minsi ijya itangwaho ikiruhuko mu gihugu icyo aricyo cyose.
Uyu munsi abantu benshi bawitiranya n’umunsi w’abakundanye wa St Valentine wizihizwa tariki 14 Gashyantare, ariko itandukaniro ni uko kuri uyu munsi by’umwihariko hizihizwa ubucuti busanzwe umuntu aba afitanye n’umukobwa n’ubwo yaba ari umukobwa mugenzi we.
Ikindi ni uko umunsi wo ku wa Gatandatu uretse kuba ari umunsi wo gusenga w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni n’umunsi abantu benshi bakoraho ubukwe ndetse uba ari umunsi wo kuruhuka kuri benshi.












