Weekend yageze, akazi wagashyize ku ruhande, telefoni nayo ni uko, uri gutekereza aho watemberera n’umuryango wawe, ukaruhuka nyuma y’icyumweru uri mu kazi.
Umunota ugiye kukwereka ahantu 5 wasohokera kandi bitagusabye ubushobozi bwinshi.
Imbuga City Walk – Kigali Car-Free Zone
Aha hantu ni hamwe mu hantu usanga urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’Abanyamahanga basohokera baje kuruhuka . Haherereye mu mujyi rwa gati, hagati y’inyubako y’Umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nyubako zirimo izwi nko kwa Makuza Peace Plaza, Banki ya Kigali na Ecobank na Equity.
Imbuga City Walk’ ni agace kahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali rwagati, ni hamwe mu hantu hakurura abashaka kuruhuka.
Imbuga City Walk’ igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho wabona WiFi (internet), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.


Nyandungu Eco- tourism Park
Iyi Pariki ni hamwe mu hantu hatatse ubwiza bw’ibimera gakondo n’inyamaswa ziteye ubwuzu. Ni hamwe mu hantu ku utuye muri Kigali yakwifuza gusoreza impera z’icyumweru no gusohokera.
Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.
Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu no kukigarurira ubuzima ndetse gitangira gutunganywa mu 2016.
Gusa mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw].
Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.


Umusambi Village
Umusambi Village’ ni agace k’igishanga cyatunganyijwe mu Karere ka Kicukiro , mu nzira zerekeza mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Ibirusirazuba.
Usibye umwihariko w’imisambi hakorerwa ibikorwa birimo kureba inyoni zigera ku moko 100, gutambagira werekwa ibinyabuzima biri muri aka gace, gusura ubusitani butewemo ibimera bikorwamo imiti, imikino y’abana ndetse no kuganirizwa n’ubuyobozi n’abakozi baho.


Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi
Ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi ni hamwe mu hantu ku muntu utuye muri Kigali yatemberera, akabasha kuruhuka no gukura amasomo.
Ingoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni ni bice biranga umuco n’amateka y’u Rwanda hifashishijwe ubuhanga bwa muntu, hakaba ahantu nyaburanga hari mu hakurura ba mukerarugendo banyuranye.
Muri Gicurasi 2018 iyi ngoro ihereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro ntizongera kwerekana ibyasizwe n’amateka ya Habyarimana ndetse na Perezida Bizimungu na we wayibayemo.
Iyo nzu ihinduwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wari ukeneye ahantu hamurikirwa amateka y’ubugeni n’ubuhanzi.


‘Mu Marangi mu Biryogo’ I Nyamirambo
Ibice bya Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge, mu mpera z’icyumweru usanga ari urujya n’uruza ahanini bitewe n’abasohokera muri ibi bice byiganjemwo abo mu idini ya Isilamu .
Nyuma y’uko imihanda imwe n’imwe yo muri Nyarugenge, mu Kagari ka Biryogo ihinduwe “Car Free Zone” hagahimbwa mu Marangi, abantu bose yewe n’uje bwa mbere mu mujyi wa Kigali, inkuru yambere aba ashaka kumva, ni ugutemberera ahitwa mu Murangi.
Ni byo koko ni mu Marangi, hatamirijwe amarangi ngo harusheho gusa neza no gukurura abahagana.
Aha usanga abantu baremye itsinda, baganira ariko bafite icyo kunywa kiganjemo icyayi cya Mukaru cyangwa icyitwa ‘The Vert “
Aha buri wese yisangayo cyane ko bidasaba ubushoboye buhambaye maze ugatahana umutima ucyeye, ukongera iminsi yo kubaho.
Ariko kandi ku bahagenda, usanga birahira igikoma cyaho, cyatumye abagabo nabo bisanga muri uwo munezero wo guhoza no kuzunguza itasi cyangwa igikombe.









