Minisiteri y’Uburezi yatangaje umusanzu uzajya utangwa n’ababyeyi barera mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025.
Uko imisanzu izajya itangwa mu mashuri acumbikira abanyeshuri, umubyeyi asabwa kwishyura 85,000 Frw ku gihembwe; ku mashuri yisumbuye yigisha abanyeshuri bataha ni 19,500 Frw, naho ku mashuri y’incuke n’abanza ni 975 Frw.
Uretse ayo mafaranga, amashuri yisumbuye ashobora kongera ku musanzu usanzweho amafaranga 7,000 Frw ku banyeshuri, ariko iyo nyongera igomba kubanza kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera kuri iryo shuri.
Aya mabwiriza yashyizweho n’iteka rya Minisitiri ryasohotse ku wa 14 Nzeri 2022, agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Minisiteri y’Uburezi yasabye amashuri yose kubahiriza aya mabwiriza, igaragaza ko ariyo ashyiraho umurongo ngenderwaho mu kwishyuza imisanzu y’ababyeyi.
Minisiteri y’Uburezi yibukije kandi ko andi mafaranga yifashishwa mu micungire y’amashuri atangwa na Leta binyuze muri gahunda ya Capitation Grant, bityo ko nta mpamvu yo kongera umusanzu udasobanutse ku babyeyi.
Igihe ishuri rifite impamvu runaka zatuma risaba amafaranga arenze ayo mabwiriza ateganya, bisaba ko byemezwa n’inama rusange y’ababyeyi, ubuyobozi bw’akarere ishuri riherereyemo, ndetse na Minisiteri y’Uburezi ubwayo.
Minisiteri yashoje ishimira ababyeyi n’amashuri ku bufatanye bagaragaza mu guteza imbere uburezi bufasha abana bose kubona uburenganzira bwabo bwo kwiga.








