sangiza abandi

Ab’i Huye baganuye ku masengesho yo gusabira Igihugu ku nshuro ya mbere

sangiza abandi

Ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye habereye amasengesho yo gusabira Igihugu ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, mu gihe yari asanzwe abera mu Mujyi wa Kigali kuva yatangira mu mwaka wa 1995.

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship usanzwe utegura aya masengesho yo gusabira Igihugu yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, watangaje ko watangiye ibikorwa byo kwegereza abaturage aya masengesho bikava ku rwego rw’Igihugu bikagera mu turere, imirenge n’imidugudu.

Aya masengesho yabereye mu Karere ka Huye, ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abayobozi mu nzego z’ibanze, urwego rw’abikorera n’abihayimana b’amadini n’amatorero yemewe mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’Igihugu, Amb. Prof. Charles Murigande, witabiriye amasengesho yabereye mu Karere ka Huye, yasobanuye imvano y’ahavuye igitekerezo cyo kuyatangiza.

Yagize ati “Igihugu cyari kimaze gupfusha abantu miliyoni, abandi miliyoni zirenga eshatu bahunze n’abandi barakuwe mu byabo n’uko barimo babisubiramo, ibintu byarasenyutse, ndetse twumva ko n’abahunze bari kwitegura kongera gutera ngo baze basenye ibiri kubakwa. Twabonaga ibibazo u Rwanda ruhanganye na byo bikeneye ko Imana yabyivangamo igaha abayobozi b’Igihugu ubwenge, ikaba umutimanama, ikabaha kureba kure.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragaje ko umusaruro w’aya masengesho harimo no kwigisha abayobozi mu nzego z’ibanze uko babana neza n’abaturage ndetse no kubaha serivisi inoze.

Ati “Iyo tuvuze abayobozi, abo ku rwego rwo hejuru, hari n’igihe usanga izo ndangagaciro bazifite, ariko wa wundi ubana n’abaturage buri munsi, buri munsi n’iki cyamutandukanya nk’umuyobozi mwiza ufite izo ndangagaciro nyobokamana n’undi utazifite.”

Yakomeje avuga ko biteze umusaruro ufatika muri aya masengesho yatangijwe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Turizera impinduka nziza kandi iganisha ku guha abaturage serivisi nziza, ku kwirinda amakosa tujya tugira, ruswa, kubwira abaturage nabi, kutabakemurira ibibazo uko bikwiriye n’ibindi. Nk’uko twabyumvise mu ijambo ry’Imana twabwirijwe ariko tukabihuza n’ubuzima bwacu tubamo bwa buri munsi.”

Rev Pasiteri Antoine Rutayisire uri mu batangije aya masengesho na we avuga ko indangagaciro z’umuyobozi usenga zihura n’iz’uwifuzwa mu Rwanda.

Ati “Guhuza umuyobozi usenga akagira indangagaciro z’umuntu wizera Imana, iz’ubunyangamugayo, izo gukora umurimo unoze, indangagaciro zo kwita ku bo ashinzwe.”

Umuyobozi muri Rwanda Leaders Fellowship, Dr Birahira William, avuga ko iyo aya masengesho yabaye ku rwego rw’Igihugu bashobora kwakira abantu basaga 1000, ndetse ko batekereje kuyageza ku rwego rw’Intara, Akarere ndetse n’Umurenge kugira ngo Abaturarwanda bose bayibonemo.

Rev Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko indangagaciro z’umuyobozi usenga zihura n’iz’uwifuzwa mu Rwanda
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’Igihugu, Amb. Prof. Charles Murigande, yasobanuye imvano y’ahavuye igitekerezo cyo kuyatangiza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragaje ko umusaruro w’aya masengesho harimo no kwigisha abayobozi mu nzego z’ibanze uko babana neza n’abaturage
Amasengesho yo gusabira igihugu ni ku nshuro ya mbere abereye mu Ntara y’Amajyepfo
Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku Ntara, Akarere, Imirenge ndetse n’Umudugudu
Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Photos:

[fluentform id="3"]