sangiza abandi

Maj Gen Ruvusha yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique ku mutekano muri Cabo Delgado

sangiza abandi

Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM), Maj Gen André Rafael Mahunguane, ku cyicaro cya RSF giherereye i Mocimboa da Praia.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Ibiganiro byahurije hamwe impande zombi byibanze ku bibazo by’umutekano bikigaragara mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda zikomeje gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’abaturage.

Maj Gen Mahunguane yashimye uruhare rukomeye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zigira mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro.

Bombi bashimangiye ko gukomeza imikoranire hagati ya Rwanda Security Force (RSF) n’Ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurandura burundu ibikorwa by’iterabwoba no gushyigikira amahoro arambye muri Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu mpera za Nyakanga 2021, mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhashya ibyihebe byari bimaze igihe byarugarije Intara ya Cabo Delgado.

Kuva izi ngabo zahagera ku bufatanye n’iza Mozambique babashize kugarura umutekano mu mijyi mikuru nka Mocímboa da Praia yari yarigaruriwe n’ibyihebe, gusubiza abaturage mu byabo, aho ibihumbi byari byarahunze ubu basubijwe mu byabo, kongera ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro n’ibindi.

Photos:

Photos: RDF

[fluentform id="3"]