U Rwanda rwakiriye itsinda rya mbere rigizwe n’abantu barindwi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo kwakira abimukira.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The guardian cyo mu Bwongereza, nuko aba bantu barindwi bageze mu Rwanda hagati mu kwezi kwa Kanama nyuma yo kwemezwa no gusuzuma ko bujuje ibisabwa bituma bakirwa n’u Rwanda.
Iki kinyamakuru kivuga ko aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, ku wa kane, tariki ya 27 Kanama 2025.
Makolo yavuze ko batatu muri aba barindwi bahise basaba gusubira mu bihugu byabo, abasigaye biteguye gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Ati “Batatu muri bo bagaragaje ko bashaka gusubira mu bihugu bakomokamo, mu gihe bane bashaka gutura hano mu Rwanda no gutangirira ubuzima bushya.”
Guverinoma y’u Rwanda ntiyatangaje inkomoko y’aba bantu, ariko yavuze ko abemerewe kwakirwa bazajya batoranywa umwe ku wundi.
Ku itariki ya 5 Kanama, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko yiteguye kwakira abimukira bagera kuri 250 boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko u Rwanda rukazajya rubanza gusuzuma buri umwe ku giti cye mbere yo kwemezwa ko yoherezwa mu Rwanda.
Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Makolo yavuzeko aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzaba rufite ububasha bwo kwemeza mbere buri muntu ku giti cye niba yemerewe koherezwa mu Rwanda.
Ati” Abazemererwa bazahabwa amahugurwa ajyanye n’umurimo, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha mu bijyanye naho gutura kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda. Ibi bizabaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa kimwe mu bihugu biri ku muvuduko wihuse w’iterambere kuva mu myaka and 10 ishize.”
Makolo yatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira kubera amateka nkaya rwanyuzemo kandi rushyigikiye gusubiza mu buzima busanzwe no kunga ubumwe abahuye n’ibibazo.
Ati “U Rwanda rwemeranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira abimukira bagera kuri 250, ahanini kubera ko hafi buri muryango nyarwanda wagezweho n’ingorane zo kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu nk’igihugu zishingiye ku gusubiza mu buzima busanzwe no ku kongera kunga ubumwe.”
Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakira gusa abimukira barangije ibihano by’igifungo cyangwa abatarigeze bakurikiranwa mu manza z’ubutabera, ndetse ko nta ngingo irimo ivuga ko umuntu yaza gukomereza igihano cye mu Rwanda, ni mu gihe kandi abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana batazemerwa kwakirwa.
Biteganyijwe ko Amerika n’u Rwanda bashobora kongera umubare w’abimukira bakirwa ukaba warenga 250, mu gihe impande zombi zabyumvikanyeho.








