Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko abaturage benshi bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu, nubwo hakiri imyumvire itari yo ku buryo cyanduramo ndetse n’uburyo bwo kukirinda.
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka 15-49 babajijwe bavuze ko bazi igituntu, aho 97% by’abagore na 98% by’abagabo bavuze ko bakizi. Muri bo, 88% by’abagore na 91% by’abagabo bazi ko igituntu gishobora gukira.
Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri icyuho mu kumenya neza uko igituntu cyandura. Mu bantu bari barumvise ku gituntu, 68% by’abagore na 72% by’abagabo ni bo bonyine bavuze neza ko cyandurira mu mwuka igihe umuntu urwaye akorora, yitsamura cyangwa avuga.
Ku rundi ruhande, hari abacyitiranya uburyo cyanduramo. 37% by’abagore na 45% by’abagabo batekereza ko igituntu gishobora kwandurira mu gusangira ibikoresho byo kuriraho, mu gihe 22% by’abagore na 10% by’abagabo bavuga ko gishobora kwandurira mu gusangira ibiryo cyangwa ibinyobwa. Abandi 10% by’abagore na 11% by’abagabo na bo batekereza ko umuntu ashobora kwandura igituntu akora ku muntu ugifite.
Raporo ishimangira ko kwivuza hakiri kare igihe umuntu agaragaje ibimenyetso by’igituntu ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ryacyo. Gupfuka umunwa n’amazuru igihe umuntu akorora cyangwa yitsamura na byo ni ingenzi mu kugabanya ikwirakwira ry’igituntu binyuze mu mwuka.
Ku bijyanye no kumenya uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’igituntu, 50% by’abagore na 59% by’abagabo bavuze ko kujya kwivuza igihe umuntu afite ibimenyetso by’igituntu bishobora gufasha gukumira ikwirakwira ryacyo. Naho 39% by’abagore na 42% by’abagabo bazi ko gupfuka umunwa igihe witsamura bishobora gufasha mu gukumira ikwirakwira ryacyo.
Ubushakashatsi kandi bwasuzumye uko abaturage bamenya ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite igituntu. Muri iby; inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga ni yo yari izwi na benshi, aho yavuzwe na 91% by’abagore na 96% by’abagabo.
Ibindi bimenyetso byavuzwe cyane ni umuriro. Imibare yerekana ko wagaragajwe na 25% by’abagore na 33% by’abagabo, ndetse n’ububabare bwo mu gituza, bwavuzwe na 16% by’abagore na 22% by’abagabo.
Igituntu cyibasira cyane ibihaha, ariko gishobora no gufata ibindi bice by’umubiri. Mu bimenyetso bikunze kukiranga harimo inkorora idakira, umuriro, kubira ibyuya byinshi nijoro, kunanuka bitunguranye, umunaniro ukabije ndetse n’ububabare bwo mu gituza.
Mu bantu bakoreweho ubushakashatsi, 7% by’abagore na 5% by’abagabo bavuze ko mu gihe cy’ubushakashatsi bari bafite nibura kimwe mu bimenyetso bishobora kuba bifitanye isano n’igituntu.
Nubwo igituntu gishobora kuvurwa, ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri ikibazo cy’abantu batinda gushaka ubuvuzi. Mu bantu bafite nibura kimwe mu bimenyetso bishobora kuba bifitanye isano n’igituntu, 43% ni bo bavuze ko bashatse ubufasha cyangwa ubuvuzi.
Mu bashatse ubuvuzi, benshi bannye Ikigo nderabuzima aho 69% by’abagore na 58% by’abagabo bari bafite ibimenyetso by’igituntu bagiye gushakayo ubuvuzi.
Farumasi ni yo yakurikiyeho, aho yaganwe na 9% by’abagore na 16% by’abagabo.
U Rwanda rufatwa nk’igihugu gifite gahunda ihamye yo kurwanya igituntu. Imibare ya WHO igaragaza ko mu 2024, umubare w’abandura igituntu wari hagati ya 55 na 99 ku bantu 100,000, mu gihe umubare w’abarangiza imiti neza wageze kuri 89%.
U Rwanda kandi rukoresha abajyanama b’ubuzima mu gusuzuma abantu bashobora kuba bafite ibimenyetso by’igituntu, ndetse rukifashisha ikoranabuhanga rya GeneXpert mu gusuzuma no kumenya indwara.
Ibyavuye muri RDHS 2025 bigaragaza ko ubumenyi ku gituntu buri ku rwego rwo hejuru mu baturage, ariko hakenewe kurushaho gukangurira abantu kumenya neza uburyo igituntu cyanduramo, kwirinda imyumvire itari yo ndetse no gushaka ubuvuzi hakiri kare igihe hagaragaye ibimenyetso byacyo.









