Abakinnyi 22 barimo abagabo 16 n’abagore batandatu bahagarire u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare iri kubera Eldoret muri Kenya.
Iyi shampiyona iri kuba kuva tariki ya 9-13 Ukwakira 2024, yitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 20 by’ Afurika birimo n’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda mu bagabo igizwe n’abakinnyi umunani ari bo Manizabayo Eric, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Uwiduhaye Mike, Nkundabera Eric, Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick na Ngendahayo Jérémie.
Mu gihe ikipe y’abagore irimo Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Mwamikazi Jazilla na Mukashema Josiane.
Mu bagabo batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruhagarariwe na Masengesho Vainqueur, Tuyizere Étienne, Muhoza Eric na Uhiriwe Espoir mu gihe ingimbi ari Nshimiyimana Phocas, Nshutiraguma Kevin, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadracke.
Abangavu bitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ni Iragena Charlotte na Umutoni Sandrine.
Mu gace kakinwe ku wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira, Abanyarwanda begukanye imidari ni Ufitimana Shadrack usanzwe ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs, Twagirayezu Didier wa Kayonza Young Stars na Ruhumuriza Aime wa CCA.







