sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ryashyizeho abayobozi bashya

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ),kuwa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ryatoye abayobozi bashya, mu nteko rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye.

Aba  basimbuye abari bamaze imyaka itandatu mu nshingano.

Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa nka Visi Perezida wa mbere.

Nibakwe Edith ukorera RadioTV10 yatowe nka Visi Perezida wa kabiri mu gihe Ufitinema Remy Maurice ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yatorewe kuba umunyamabanga wa ARJ.

Nyirahavugimana Cecile usanzwe ari umuyobozi wa Radio Umucyo yatorewe kuba umubitsi wa ARJ mu gihe abagenzuzi ari Mutuyeyezu Oswald ukorera RadioTV 10, Hatangimana Ange Eric umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Umuseke na Umurerwa Emma Marie uyobora Iriba News.

Idukunda Kayihura Emma Sabine wa IGIHE yatorewe kuba umuyobozi w’Akanama nkemurampaka, akazafatanya na Didas Niyifasha ukorera Radio Inkoramutima ndetse na Nadine Umuhoza uyobora The Bridge Magazine.

Perezida wa ARJ mushya, Dan Ngabonziza, yavuze ko icyo bifuza ari uko imibereho y’abanyamakuru yahinduka.

Ati “Ikindi tuzaharanira ni ukubaka umuryango w’abanyamakuru ube umuryango uhamye ufite inzego zikora neza kugira ngo ejo n’ejobundi uzabashe gukura.”

Ngabonziza yavuze ko mu byo bazaharanira harimo no gushaka inkunga kugira ngo bakomeze kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru “kuko ari yo nkingi ya mwamba ituma bakora neza itangazamakuru ry’umwuga.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]