sangiza abandi

Abahinzi n’aborozi basabwe gushyira imbere ikoranabuhanga, ubufatanye no guhanga ibishya

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbere ubufatanye no guhanga ibishya nk’inzira iganisha ku iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (Rwanda Agricultural Show 2026) riri kuba ku nshuro yaryo ya 19.

Iri murikabikorwa riri kubera i Kigali kuva ku wa 22-31 Nyakanga 2026, ku nsanganyanatsiko igira iti: “Twihutishe ivugururwa ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibishya ndetse n’ubufatanye.” 

Minisitiri Ndabamenye yasabye abitabiriye iri murikabikorwa gushyira imbere ubufatabye haba hagati yabo ndetse n’abashoramari n’ibigo by’imari bakanongeraho guhanga ibishya mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Guhanga ibishya ntacyo byamarira abahinzi n’aborozi mu gihe batabasha kubibona. Hakenerwa by’unwihariko ubufataye hagati y’abahanga ibishya, ibigo by’imari n’abatanga serivisi zikenerwa n’abahinzi n’aborozi.”

Yashimangiye ko ubu bufatanye no guhanga ibishya ari ingenzi cyane by’umwihariko muri iki gihe Isi yose ihanganye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’itumbagira ry’ikiguzi cy’inyongeramusaruro biturutse ku mutekano mucye wo hirya no hino ku Isi.

Ati “Biragaragara ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanbye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n’ubworozi muri rusange.”

Muri ibyo bibazo harimo ibituruka ku mihindagurikire y’ikirere, ibituruka ku ndwara z’ibihingwa n’amatungo ndetse n’ibigabanya umusaruro ku kigero kiri hejuru n’ibindi.

Yabasabye kungukira muri iri murikabikorwa ubumenyi bazakoresha guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha, abizeza ko Guverinoma na yo ishyiraho akayo aho  ikomeje guteza imbere ubushakashatsi bw’abahinzi n’aborozi no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Guverinoma izakomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga ibishya n’ishoramari hagamijwe kuvugurura ubuhinzi n’ubwoirozi. Turashishikariza abahinzi n’aborozi gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukira muri iri murikabikorwa.”

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko iri murikabikorwa ari umwanya mwiza wo kubonera hamwe ibisubizo ku bibazo bidindiza iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, rikaba n’urubuga rwiza rwo kugaragaza ikoranabuhanga n’ibishya byahanzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, bitanga ibisubizo kuri ibyo bibazo.

Yashimangiye kandi ko ritanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo yo kungurana ibitekerezo mu guhanga imishinga cyangwa kwagura ibikorwa, rikaba n’urubuga rwiza rwo guhahiramo ubumenyi.

Ati “Iyo abantu bari hano bagerageza kuganira no kungurana Inama ku bikorwa bihari ndetse n’uburyo twakomea gufatabya mu kubiteza imbere.”

Abitabira Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bariyongereye

Umuhuzabikorwa w’Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa yavuze ko riri kwaguka kuko uko imyaka iza abaryatabira bagenda biyongera, aho kuri iyi nshuro ryitairiwe n’abarenga 600. 

Ati “Iri murikabikorwa rimaze kuba ubukombe. Iyo turebye abaryitabira ntibasiba kwiyongera ubutitsa.” 

Yavuze ko mu myaka itabi ishize ryitabirwaga n’abari hagati ya 300 na 400, mu gihe mu mwaka ushize wa 2025 bageze kuri 500, ubu bakaba barenze 600 ku nshuro yaryo ya 19.

Mu kurisoza ku wa 31 Nyakanga 2026, abazaba bahize abandi mu kumurika no guhanga ibishya bazahabwa ibihembo.

Ubuhinzi n’Ubworozi bukomeje kubainkingi y’iterambere mu Rwanda, aho bufite ruhare runini ku musaruro mbube w’igihugu kuko bwihariye 19% ndetse 70% by’inganda z’igihugu zikaba zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi.

Photos:

[fluentform id="3"]