sangiza abandi

Kubaka urugomero rwa Nyabarongo II byahaye akazi abarenga 500

sangiza abandi

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) , yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze kure ndetse  rwahaye akazi abantu barenga 500.

Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho ‘dam’ izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi muri REG ushinzwe imirimo yo kurwubaka, Uwera Jane, kuri x z’iki sosiyete , yavuze ko uru rugomero rwahanzwe kugira ngo hubakwe ikiyaga kitezweho kubyazwa amashanyarazi.

Ati “ Impamvu y’iyi dam ni ukugira ngo tuzakore ikiyaga hano inyuma.Iyo urebye Nyabarongo uko imeze, uba ubona Nyabarongo itemba, nta bushobozi ifite yo kubyazwa amashanyarazi .Rero iyi dam ni nk’igikuta kugira ngo aze yifunge, kugira ngo namara kugera kuri cya kigero dukeneye, tuyohereze aho tugomba kuyohereza, kugira ngo tuyabyaze ingufu afite imbaraga.”

 Uwera Jane avuga ko uru rugomero ni rwuzura ruzarushaho kwagura imigenderanire hagati y’uturere duhuriye kuri uru rugomero.

Ati “ Bizongera imigenderanire hagati y’utu turere twombi( Gakenke na Kamonyi) “

Yongeyeho kandi ko uyu mushinga wo kubaka urugomo wahaye akazi abaturage benshi.

Ati “Uyu mushinga w’amashanyarazi wahaye akazi abaturage .Kugeza uyu munsi dufite abantu barenga 500 ariko bagenda biyongera umunsi ku wundi bitewe n’imirimo iri gukorwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye, kuri X, aheruka gutangaza ko kiriya kiyaga kizongera ubwiza bwaho kizaba kiri kandi kizaba gifite ubuso buyingayinga ubw’ikiyaga cya Muhanzi gisanzwe kiri mu binini kurusha ibindi mu Rwanda.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko kubaka ruriya rugomero bigeze muri kimwe cya kabiri, rukazuzura mu mwaka wa 2028  ku ishoramari rya Miliyoni $214.

Nirwuzura ruzatanga umuriro ungana na Megawati 43,5 kuyadigira bikazatuma havuka ikiyaga gifite amazi angana na metero kibe miliyoni 800.

Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo.

Iyi sosiyete yagombaga kuba yamaze kubaka uru rugomero mu Ukuboza 2026 ariko igaragaza ko hari imbogamizi zatumye icyo gihe rutazaba rwuzuye, bigateganywa ko ruzuzura mu 2027/2028.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]