Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, cyatangaje amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, aho abiga Imyuga tekiniki n’Ubumenyingiro batsinze ku kigero cyo hejuru.
NESA ivuga ko abanyeshuri bose bari biyandikishije gukora ikizamini ni 105,997. Ni mu gihe ababashije gukora ibizamini ari 94,409. Muri abo bose abangana na 89.1% baratsinze.
Mu Banyeshuri batsinze, abakobwa bangana na 85%, ni mu gihe abahungu bo ari 93.5%. Abahungu batsinze kurusha abakobwa.
Uturere twahize utundi mu gutsindisha neza ni Kayonza yatsindishije ku kigero cya 96.9%, ikurikirwa na Kirehe ku kigero cya 95.6%, Rulindo ku kigero cya 94.9%, Ngoma ku kigero cya 93.8% na Nyamasheke ku kigero cya 93.5%.
Umuyobozi wa NESA, Dr, Bernard Bahati yavuze ko muri rusange imitsindishirize yifashe neza.
NESA ivuga abanyeshuri barangije mu Burezi Rusanjye, abakoze ibizamini ni 61,737, muri bo abatsinze ni 51,667 bangana na 83.8%, barimo abakobwa bangana na 79.8% n’abahungu bangana na 89.8.”
Amasomo bize yashyizwe mu byiciro bitatu; Ubumenyamuntu (Humanities) batsinze ku kigero cya 90.78%, siyansi (science) batsinda ku kigero cya 81.45 naho Indimi (Languages) batsinda ku kigero cya 86.10%.
Mu mashuri y’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro abakoze ibizamini ni 36,141. Muri bo 35,393 baratsinze, bingana na 98%, barimo abahungu 98%, n’abakobwa 97.7%.
Mu biga Imibare na Siyansi, uwahize abandi yitwa Arengerwe Mercie Alliance wiga Cornestone Leadership Academy mu Karere ka Rwamagana, aho yagize amanota angana na 96,6%, na Kagemana Jean Lambert wahize abandi mu mashami y’ubumenyamuntu wiga ES Cyabingo mu karere ka Gakenke, aho afite amanota angana na 95.7%.
Ni mu gihe mu ndimi uwitwa Mugisha abayo Jeniffa wiga kuri College de Christ Roi yo mu karere ka Nyanza, ariwe wahize abandi aho yagize amanota angana na 93.9%.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko gutangaza amanota mbere ari ukugira ngo abatsinze, bazajya Kaminuza babashe kwitegura neza amashuri n’abatsinzwe nabo bajye gusibira.
Ati “ Ubundi aya manota yajyaga atangazwa nko mu kwezi kwa 11 cyangwa 12 ,ibyo bigatuma abana basibiye badashobora gutangirana n’abandi cyangwa se abana batsinze badashobora gutangirana n’abandi muri kaminuza. Bizafasha abanyeshuri ari abatsinze bakajya muri za Kaminuza kugira ngo be guta umwaka cyangwa se abatabashije gutsinda bakaba basubiramo.Nabo baba bafite umwanya uhagije kugira bashobore gutangirana n’abandi.”










