Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] ryavuze ku mwuka mubi uvugwa mu ishyaka no kwirukanwa kw’Abarwanashyaka, rinakomoza ku bivugwa ko ryaba rikorana na FDLR.
Ishyaka Green Party of Rwanda riheruka guhagarika by’agateganyo abagabo babiri bari basanzwe ari abakomiseri muri iri shyaka. Abahagaritswe ni Bazambaza Olivier na Rugira Pascal. Bazambanza yari ahagarariye iri shyaka mu karere ka Karongi undi yari arihagarariye mu karere ka Nyamasheke.
Aba bahagaritswe bashinjwa kugumura abarwanashyaka no guteza umwuka mubi mu ishyaka.
Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR , Ntezimana Jean Claude akaba n’Umudepite mu nteko Ishingamategko y’u Rwanda, mu kiganiro yahaye umunyamakuru Alphonse Twahirwa, ukorera radio/TV Flash, yavuze ko abahagaritswe, kuva mu mwaka wa 2023 bagiye bagaragarwaho imvugo zitari nziza, yaba ku mbuga za WhatsApp ndetse no mu gihe hakozwe inama .
Ati “Nk’Ishyaka ryacu rishinzwe guharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ntabwo twari kubuza abantu kwisanzura uko bumva ibintu.”
Yakomeje agira ati” Kuva mu 2023 twarabibonaga ariko ntabwo twabibonaga twenyine. Kuko urubuga bandikaho ni urubuga rufite abo bahagarariye, ruriho abayobozi. Urwo rubuga rero bagiye baruvugiraho muri iyo myaka yose, bahangana n’abantu ku giti cyabo , abantu bakabiyama, bakabagira inama, kugeza mu 2024 twenda kujya mu matora ho byabaye birebire.”
Avuga ko abo bombi bagiye basebya abayobozi batandukanye ndetse bashaka kugumura abarwanashyaka.
Ati “ Kuri iyi nshuro, uriya Rugira Pascal niwe wabitangije, ashyira kuri urwo rubuga rw’abayobozi ba Green Party, ashyiraho ifoto y’abantu bagiye muri Kenya, aravuga ngo aba batoranywa gute? Hakurikizwa iki? Kuki aba bantu ari bo bahora bagenda? Kandi mu by’ukuri ntabwo ari bo bahora bagenda.”
Yongeraho ko bose kuba barirukanywe bizemezwa na biro politiki ko icyabaye ari uguhagarikwa by’agateganyo.
Iri shyaka rivuga ko basabye imbabazi binyuze mu nyandiko bakaragaza uruhare rwabo, bagaruka mu ishyaka.

Umwuka mubi uvugwa urahari?
Hari amakuru avugwa ko muri iri shyaka haba harimo ukutumvikana ndetse bamwe mu barwanashyaka bashinja abafata ibyemezo gutonesha no gukoresha icyenewabo.
Ntezimana Jean Claude yavuze ko mu by’ukuri umwuka umeze neza ko ahubwo abirukanywe ari bo bashakaga kugumura abandi.
Ati “ Umwuka mu ishyaka GreenParty mu by’ukuri umeze neza. Umeze neza kuko kugeza ubu nta kibazo kiri mu buyobozi bukuru.[…] ahubwo bo ni imyitwarire yabo, imiterere yabo yatumye birukanwa. “
Ntezimana yavuze ko usibye n’abirukanywe, hari bamwe mu barwanashyaka bari bagambiriye guhirika ubuyobozi bw’ishyaka ariko amakuru aza kumenyekana bitarakorwa.
Yongeraho ko abo banakoranaga bya hafi n’abarwanya leta y’u Rwanda.
Ati “ Bari bafite abantu bakorana bo hanze, bavuye hano mu gihugu barwanya leta y’u Rwanda. Noneho turavuga ngo abo bantu ntibigeze batugisha inama z’ibintu barimo kandi ntidufite no kubagira inama z’ibintu batemera. Ibi ni ibimenyetso ko bafite ikibazo.”
Ibyo gukorana na FDLR
Ntezimana abajijwe ibivugwa n’abarwanashyaka ko baba bakorana na FDLR yabyamaganiye kure, ahishura ko ababitangaza arabashaka gucamo ibice ishyaka ko ahubwo bakwiye kubibazwa.
Ati “ FDLR ni umutwe witwaje intwaro .Ubundi ishyaka ryacu ni ishyaka ry’amahoro. Ni ishyaka rishyigikiye iby’amahoro, ridashyigikiye ibintu bimena amaraso. Ntabwo dushobora kuvuga ngo turi aba Green, kandi ku Isi hose Green ifite uko izwi. Ifite ingengabitekerezo itandukanye n’andi mashyaka. “
Yakomeje agira ati “Ntabwo dushobora gutatira igihango, FDLR turayizi ntabwo ari umuntu ugomba kuyitwigisha kandi turi Abanyarwanda. Ni umutwe witwaje intwaro wasize uhekuye Abanyarwanda. Ikindi cya kabiri ni umutwe washyizwe ku rutonde na Loni yuko utemewe, w’iterabwoba. Ntabwo twebwe ishyaka ryemewe n’amategeko turi abantu badasobanukiwe ku buryo twajya kuvugana n’abo bantu. Ibyo na byo ubwabyo ni bimwe nababwiraga ngo bigize icyaha.”
Yakomeje agira ati “Bari bakwiye kugaragaza ibimenyetso by’uburyo dukorana na FDLR. Bakabigaragaza no mu nyungu z’igihugu atari no mu nyungu zabo cyangwa izacu.”
Yavuze ko nta gikuba cyacitse mu ishyaka ahubwo bakomeje imigabo n’imigambi by’ishyaka.






