sangiza abandi

AMAFOTO: Imyiteguro y’Ibirori byo kwita Izina abana b’ingagi irarimbanyije

sangiza abandi

Harabura iminsi ibiri gusa ngo ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 40 ku nshuro ya 20 bibe. Ni ibirori bizaba kuwa 5 Nzeri 2025, bibere mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

ki gikorwa kidasanzwe, gihuriza hamwe ab’ingeri zitandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.

Kuri iyi nshuro, uyu muhango uzitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse b’abantu bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ahazabera ibi birori, imirimo irarimbanyije ndetse iri kugana ku musozo. Usibye kuba u Rwanda rurushaho kwereka Isi ibyiza by’ingagi zo mu Birunga, abaturiye Pariki n’ababa muri aka Karere, ni amahirwe kuri bo kuko bahabonera n’imirimo.

Kugeza ubu abaturage, ubuyobozi, n’abandi bagira uruhare mu gutegura uyu munsi , imyiteguro bayigeze kure .

Abantu batandukanye bahawe imirimo
Imitako itandukanye iri kurimbishwa ahazabera ibi birori
Ibi birori bizaba bibaye ku nshuro ya 20
Abategura bari gukora umunsi ku wundi ngo ibirori bizagende neza

Photos:

Photos: RBA

[fluentform id="3"]