sangiza abandi

Muhizi ushinja BNR kumuhuguza inzu yandikiye Sena

sangiza abandi

Muhizi Anathole urega Banki Nkuru y’u Rwanda kumwambura inzu yari yaraguze, yandikiye Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, asaba ko yamurenganura.

Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere ubwo muri Kamena 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda, amubwira ko yambuwe inzu yari yaraguze amafaranga miliyoni 25Frw iri mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Muhizi yabwiye Perezida Kagame ati “Nyakubahwa Perezida naguze inzu muri 2015, ifite ibyangombwa byose ndetse yari ifite ibipapuro bya RDB ko itatanzweho ingwate, na noteri w’ikigo cy’ubutaka anyemerera kugura, ko nta kibazo inzu ifite. Tugeze mu gihe cyo gukora ihererekanya (mutation), BNR ibuza ikigo cy’ubutaka kumpa ibyangombwa kuko uwo twaguze ngo yari umukozi wa BNR kandi yayibye.”

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yasabye ko ikibazo cye cyakurikiranwa.

Gusa muri Kamena 2022, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, aregwa icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, icyo gihe rwavugaga ko mu  iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye, ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuva muri iyo nzu.

Uvugira RIB, Dr Murangira B Thierry ati “ Iperereza rigaragaza nanone ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31Frw, Rutagengwa Jean Leon yari yarafashe muri BNR”.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Muhizi yaje kuba umwere ndetse urikiko rutegeka ko afungurwa nyuma y’imyaka itatu ari muri gereza.

Muhizi yandikiye Sena

Mu ibaruwa ye yo kuwa 4 Kamena 2025, yandikiye Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, asaba ko ikibazo cye gikemurwa.

Mu ibaruwe ye, asaba Perezida wa Sena kumusabira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo amufashe gukemurirwa ikibazo afite cy’inzu iri mu kibanza gifite UPI 2/08/12/05/4660.

Muhizi avuga ko impamvu asaba ko ikibazo cye Minisitiri yagikemura ari uko ubwo Umukuru w’Igihugu yasabaga ko Minisitiri w’Ubutegsti bw’Igihugu ari uriho icyo gihe yagikimura, yahise atabwa muri yombi aregwa ibyaha bitandukanye.

Ati “ Narafashwe ndafungwa ngo nkekwaho ibyaha bikurikira :Gukoresha ibikangisho, ivangura, gukurura amacakubiri, gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera. Ibyaha bitari bifite aho bihuriye n’ikibazo nagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Avuga ko yafunzwe atarahabwa igisubizo ndetse nubu akaba agitegereje ko yasubizwa.

Yongeraho ko inzu yaguze itigeze iba ingwate iyo ari yose bityo ibyigeze gutangazwa ko yari ingwate ntaho bihuriye.

Mu ibaruwa Umunota wabonye kopi yawo, igaragara ko Sena yayakiriye kuwa 4 Kamena uyu mwaka ariko kugeze uyu mugabo atarasubizwa.

Photos:

[fluentform id="3"]