sangiza abandi

MINEDUC yageneye ubutumwa ababyeyi n’abana mbere y’itangira ry’amashuri

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kuganiriza abagiye mu mashuri yisumbuye,isabana abana nabo kuzarangwa n’imyitwarire myiza ku mashuri.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Irere Claudette, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yasabye abarangije aamashuri abanza bakaba bagiye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kwitwararika, bakazatsinda mu ishuri .Yaboneyeho kandi gusaba abagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ,uw’amashuri abanza n’incuke, kuzarangwa n’umurava mu myigire yabo.

Yagize ati “ Imbaraga muzashyira mu masomo mugiye kwiga, nizo zizagena umusaruro muzabona muzasoza icyiciro gishya mutangiye. Bana mugiye mu mashuri y’incuke namwe mugiye mu mashuri abanza, muzige cyane,mukunde gusoma ibitabo,mukine igihe cya byo,mukurukire mwarimu kandi murangwe n’ikinyabupfura igihe cyose.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yasabye ababyeyi kuganiriza abana mbere yuko bajya ku mashuri.

Ati “Babyeyi namwe dufatanyije kurerera u Rwanda, turabasaba guha inama n’impanuro abana banyu mbere yo gusubira ku ishuri. Mubatege amatwi,mubahwiture aho bitagenze neza, mubahe ibikoresho bakenera iyo bari ku ishuri.”

Yasabye kandi ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku gihe bigendanye n’ingengabihe y’amashuri.

Yongeyeho ko ababyeyi bafite abana bari hagati y’imyaka 3-5 ko bakwiye kubatangiza amashuri y’incuke .

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,yasabye kandi abarezi kurangwa n’ubwitange mu kazi.

Ati “ Barezi namwe mubwitange n’umurava musanganywe, uyu ni umwanya wo gusubira ku ishuri, kuzuza inshingano zanyu neza nk’abarimu,mukarangwa n’ubupfura n’ubunyamwuga bityo tugafasha abanyeshuri uko bikwiye.”

Biteganyijwe ko amasomo atangira kuwa 8 Nzeri uyu mwaka ariko abiga bacumbikirwa bagatangira kugera mu mashuri yabo kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 -8 Nzeri 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]