sangiza abandi

RwandAir irateganya gufungura ingendo zijya Mombasa na Zanzibar

sangiza abandi

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir  yatangaje ko mu mmpera z’uyu mwaka wa 2025, iteganya gukora ingendo ziijya Mombasa muri Kenya na Zanzibar muri Tanzania.

RwandAir ivuga ko  ari mu rwego rwo kwagura ibyerekezo byo mu karere no ku Isi muri rusange ndetse ari no kongera abagenzi batega iyi ndege.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ubwo kuwa 4 Nzeri 2025 yari mu nama yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit and Exhibition, yavuze ko bari kwagura umubare w’indege zitwara abagenzi n’imizigo mu karere.

RwandAir ivuga ko mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka uzarangira muri Kamena 2026, iteganya kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 1.2 ivuye ku bagenzi bagera kuri miliyoni 1 yari ifite mu mwaka wa 2023/2024.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo,  yavuze ko iyi sosiyete iri kugaruka neza  nyuma y’umwaka wayigoye, harimo no gufungwa kw’ikirere cya RDC byateje ibibazo bikomeye mu ngendo, bikaba byaratumye bavugurura ibijyanye n’ibyerekezo by’ingendo .

Yavuze ko nubwo hari ibyerekezo by’indege byafunzwe ariko hari n’ibindi byafunguwe ndetse n’ibyo bateganya gufungura.

Ati “ Twahagaritse ingendo zimwe ariko tunafungura izindi  mu Burasirazuba. Turi guteganya gutangiza ingendo zijya i Mombasa no muri Zanzibar vuba aha.”

Yakomeje agira ati “Turi kubona izamuka ryiza cyane. Iki gihe cy’impeshyi cyagenze neza, kandi twiringiye ko bizakomeza. Hari umubare munini w’abifuza gukora ingendo, haba abagenzi ndetse n’abatwara imizigo. Rero twishimiye ahazaza heza ha RwandAir.”

Ubusanzwe abajyaga Mombasa, babanzaga guca Nairobi. Ni mu gihe abashakaga kwerekeza Zanzibar babanzaga kwerekeza Dar es Salam.

Ibi abitangaje nyuma y’ibyumweru bibiri nabwo iyi sosiyete itangaje Ko izanye mu gihugu indege ebyiri za Boeing .

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir avuga ko bateganya gufungura ingendo zijya Mombasa na Nairobi

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]