Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yeteguje abatuye mu bice byo mu mu Mujyi wa Kigali mu Mirenge ya Gikomero, Rusororo, Rutunga na Ndera, mu karere ka Gasabo ko bizabura umuriro amasaha macye.
REG ivuga ko iryo bura ry’amashanyarazi rizaba kuwa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, guhera ku isaha ya saa tanu za mu gitondo( 11h00), kugera i saa cyenda z’amanywa( 15h00).
Iyi sosiyete imenyesha kandi abatuye mu buce byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngororero, Karongi na Rutsiro ko kuwa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, guhera i saa sita z’amanywa (12h00) kugeza saa munani z’amanywa (14h00), imwe mu mirenge yo muri utwo turere nayo izabura amashanyarazi.
REG ivuga ko ibura ry’umuriro muri Kigali, rizaba ritewe nuko hari imirimo yo gusana umuyoboro wa Rutunga, mu karere ka Gasabo.
Yagize iti “ Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”
REG yiseguye ku bafatanyabikorwa kubera iryo bura rizaba mu gihe cyo gusana imiyoboro.






