Umuhanzi Nyarwanda Niyokwizerwa Bosco uzwi cyane ku izina Niyo Bosco, yatunguranye ubwo yifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we, Mukamisha Irene, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Uyu muhanzi yifashishije urukuta rwa Instagram, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, yasangije abamukurikira ubutumwa burebure ashimira uyu mwari kuba yaramukunze
Uyu muhanzi ukunze kwiyita izina rya Music Machine yongeyeho ko by’umwihariko amwibutsa ko ari igitego mu bakobwa bose yabonye.
Mu butumwa bwe yagize ati” Kuri uyu munsi, urukundo rwarasakaye mu kirere cy’Isi yose. Isabukuru nziza y’amavuko! Wavutse kugira ngo umutima wanjye uhore ugukunda. Sinkunda gusa wowe, ahubwo nkunda n’urukundo nkukunda. Nkwifurije ubuzima burebure, amafaranga menshi, urukundo rutagira umupaka, kandi icyo nkugomba ni urukundo rw’ukuri nemeza rwose ko ukwiriye.”
Nyuma yo kubona ubutumwa bwuje imitoma Niyo Bosco yasangije abamukurikirana, twagukusanyirije amafoto ya Mukamisha Irene, wihebewe na Niyo Bosco.
Ni umukobwa ubona ko adakunda gushyira ubuzima bwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse nko ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 600 gusa, nta foto n’imwe arasangiza abamukurikirana.
Aya mafoto ya Mukamisha Irene, umukunzi wa Niyo Bosco yafotowe mu bihe bitandukanye, hagati y’umwaka wa 2020-2025.















