sangiza abandi

BK igiye gukoresha miliyari 5 Frw mu guteza imbere ubworozi bw’amafi 

sangiza abandi

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije na Kivu Choice Ltd, yashoye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu nganda zo korora amafi hagamijwe kongera umusaruro wayo, bizafasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa bifite intungamubiri.

Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.

Muri ubu bufatanye mu cyiciro cya mbere hakazakoreshwa miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Iki ni kimwe mu bikorwa bigari bya BK bigamije gushimangira inkunga mu buhinzi n’ubworozi no kugira uruhare mu ntego y’Igihugu yo kugera ku kwihaza mu biribwa.

BK yatangaje ko izakora ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu bworozi bw’amafi ndetse no gushyiraho uburyo bwo kubika no gutanga amafi ku isoko. Ibi bizafasha mu kugabanya igiciro cy’amafi, bityo bikazatuma buri wese abasha kuyabona.

Ubworozi bw’amafi by’umwihariko ni ingenzi mu gutanga ibiribwa bikenewe kandi bifite intungamubiri. Bufasha Abanyarwanda kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere imibereho mu bice by’icyaro.

Ni muri urwo rwego ubu bufatanye buzafasha Kivu Choice Ltd kwagura ibikorwa byayo no kongera umusaruro w’amafi akabasha kuboneka hirya no hino mu Gihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]