sangiza abandi

Aho nyuze barandamutsa bati komera dogiteri wacu! Umujyanama w’Ubuzima aganira na Minisitiri w’Ubuzima

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yaganiriye na Ngirinshuti Manasseh  wo mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Musha, umaze imyaka 16 ari umujyanama w’Ubuzima, amuhishurira icyamushoboje.

Dr Nsanzimana Sabin amaze iminsi akora ingendo mu Mirenge igize akarere ka Gisagara.

Yasuye ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima, ibigo nderabuzima bya Musha na Save, ibitaro bya Gakoma, na Kaminuza Gatulika yigisha iby’ubuvuzi, byose biri mu Karere ka Gisagara.

Minisitiri w’Ubuzima n’itsinda bari kumwe basuzumye uko gahunda yo kwigisha no kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi ku nzego zose ikomeza kwitabwaho.

Yasuye uruganda rwavuguruwe rwa LABOPHAR, rugiye gutangira gukora imiti itandukanye yo kwa muganga, rukazanatanga imirimo ku barenga 300.

Ubwo yari mu Murenge wa Musha, Minisitiri w’Ubuzima, yaganiriye n’umujyanama w’ubuzima ubimazemo imyaka 16, amusangiza uko avura indwara ya Malaria.

Dr Nsanzimana kuri X yagize ati “ twasuye Ngirinshuti Manasseh umaze imyaka 16 ari Umujyanama w’Ubuzima.Yadusobanuriye uko avura indwara ya Malaria ikunze kwibasira aka gace.”

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko uwo muturage abaturage bamufitiye ikizere ndetse kuri ubu yitwa dogiteri.

Ati”nshimishwa n’icyizere badufitiye, aho nyuze barandamutsa bati Komera Dogiteri wacu”.Natwe TURABEMERA!”

Gahunda y’Abajyanama b’Ubuzima yatangiye mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1995 nyuma y’uko Igihugu cyari kikiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibikorwa remezo by’ubuzima byinshi byari byarasenyutse ndetse n’abaganga benshi barapfuye n’abandi barahunze Igihugu.

Uko imyaka yagiye ihita ni ko iyo gahunda yagiye ivugururwa kugeza ubwo Abajyanama b’Ubuzima bageze ku rwego rwo guhabwa inshingano zo kuvura indwara zoroheje, gukora ubukangurambaga mu rwego rw’ubuzima n’izindi nshingano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]