Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo abantu batatu ndetse inatwaye ihene 200, yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi modoka yakoze impanuka ivuye mu Karere ka Karongi kuwa 10 Nzeri 2025, ikaba yari igeze mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi.
Uwahise yitaba Imana ni Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 ufite, Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye n’umugore wari uyirimo witwa Nyirahabumugisha Asinathe bakomereka byoroheje bitabwaho n’ibitaro bya Mugonero barataha.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Nsengiyumva Rwandekwe Songa, yavuze ko impanuka ikiba abaturage batanze amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakihutira gutabara.
Ati“Umwe yahise apfa, abari bakomeretse duhamagara Ibitaro bya Mugonero byohereza abaza kubaha ubutabazi bw’ibanze bakiri aho impanuka yabereye, nyuma bajyanana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari byoroheje, umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”
Yavuze ko bagishakisha umuryango wa nyakwigendera kuko bakurikije indangamuntu basanze yaratangiwe i Kabare mu Karere ka Kayonza, bakaba bahamagaye abo muri ako Karere ngo babafashe gukurikirana.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda,SP Emmanuel Kayigi,yavuze ko impanuka yatewe m’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko.








