sangiza abandi

Rayon Sports  yafunguye umwaka w’imikino ijegeza Kiyovu Sports

sangiza abandi

Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League ya 2025.

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Nzeri, nibwo hatangiye imikino y’umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League, wahuje abakeba bo mu bwana aribo Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wari utegerejwe n’abafana dore ko aya makipe agira benshi, watangiye Rayon Sports ibura abakinnyi batatu b’inkingi za mwamba bahuye n’ibibazo by’imvune, aribo; Emery Bayisenge, Fall Ngagne ndetse n’umunya-Tunisia Mohammed Chelly, ni mu gihe Kiyovu Sports yo abakinnyi b’inkingi za mwamba barimo na Cedric Hamiss bose bari bahari.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiranye imbaraga no guhangana, gusa ukabonako Rayon Sports yihariye umupira, irusha Kiyovu Sports kwinjira neza mu mukino.

Bidatinze ku munota wa 42′ Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane cy’umutwe cyatsinzwe na Rutahizamu Asman Ndikumana, ku mupira mwiza yatunganyirijwe na Tambwe Gloire maze Gikundiro iba yanditse igitego cya mbere.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagerageje kurema andi mahirwe y’ibitego ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bagerageza kwihagararaho, nyuma y’iminota micye umusifuzi Ishimwe Jean Claude, ahuha ifirimbi abakinnyi bajya mu karuhuko.

Igice cya kabiri nacyo cyagarukanye ingufu nyinshi ku mpande zombi ndetse n’umurindi w’abafana b’amakipe yombi wumvikanaga muri buri nguni ya Sitade.

Kera kabaye ku munota wa 92′ rutahizamu Asman Ndikumana yongeye guhagurutsa abafana ku nshuro ya kabiri ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cya Gikundiro, maze umukino urangira Rayon Sports itahanye itsinzi y’ibitego 2 ku busa bwa Kiyovu Sports.

Rayon Sports yahise igira amanota atatu ndetse kuri ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Ku rundi ruhande uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje Police Fc na Rutsiro FC warangiye, Police FC ihacanye umucyo nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 byombi byatsinzwe na Byiringiro Lague.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response