sangiza abandi

Umunyarwenya Eric Omondi, Intore Masamba, mu bazitabira ‘The Silver Gala ‘

sangiza abandi

Ibirori bya The Silver  bitegurwa  n’umubyinnyi  mpuzamahanga ,Sherrie Siver,  bigiye guhuza ibyamamare bitandukanye birimo n’umunyarwenya muri Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi.

Ni ibirori biteganyijwe kuzaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Ibi birori byitezweho guhuriza hamwe uburanga, ubuhanzi n’imyidagaduro ku rwego mpuzamamahanga, bibere muri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali.

Eric Omondi azaba ari umushyushya rugamba (MC) afatanyije n’Umunyarwandakazi wamenyekanye mu itangazamakuru akaba anaherutse kuyobora ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, Makeda Mahadeo..

Usibye Omondi, abandi bazitabira ibi birori harimo Butera Knowless, Chriss Eazy,Masamba Intore ,Sherrie Silver Foundation  na Ross Kana.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri cyane ko byatangiye umwaka ushize wa 2024.

Ubutumire bw’ibi birori bugaragaza ko retse aba bahanzi ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare bitandukanye birimo  Beyonce, Justin Bierber, Celine Dion n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko ibirori nyirizina bizatangira ku isaha ya saa moya zuzuye z’umugoroba zo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation, yashinzwe na Sherrie Silver, bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]