sangiza abandi

Abacukura ‘Tungsten’ mu Rwanda bishimiye ko zakuriweho umusoro na Amerika

sangiza abandi

Abacukura amabuye y’agaciro ya Tungsten mu Rwanda, bishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuvanaho imisoro mpuzamahanga ku mabuye y’agaciro arimo Zahabu, Tungsten, Graphite na Uranium.

Ni ibyemerejwe mu masezerano yashyizweho umukono na Perezida Donald Trump, ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, aho avuga ko aya mabuye akenerwa muri Amerika kuko yifashishwa mu nganda z’ikora iby’ikoranabuhanga.

Mu itangazo, White House yashyize hanze yavuze ko izi mpinduka zigamije gushyigikira inganda zo mu gihugu no kugenzura uburyo bwo kubona ibi bicuruzwa by’ingenzi bitaboneka imbere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro ya Tungsten mu kirombe cya Nyakabingo, giherereye mu Karere ka Rulindo, Peter Geleta, yabwiye The New Times ko iki cyemezo kizagira uruhare mu ishoramari ry’igihe kirekire.

Ati “Ibi ni ibyiza cyane kuko vuba aha Trinity Metals yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Global Tungsten & Powder (GTP) rwo muri Amerika. Iyo haba hajeho imisoro, byari kugira ingaruka mbi mu by’imari.”

U Rwanda ni igihugu cya kane ku Isi gicukura Tungsten nyinshi nyuma y’u Bushinwa, Koreya ya Ruguru n’u Burusiya.

Aya mabuye y’agaciro aherutse gutangira koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2025, bikaba ari intambwe y’ingenzi mu guteza imbere ubukungu ndetse n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi kandi bigaragaza ko ibikomoka mu Rwanda nk’aya mabuye y’agaciro ari ingenzi ku isoko rya Amerika.

U Rwanda rufite intego yo kuzajya rwinjiza arenga miliyari 2.17 z’amadorari ya Amerika, azaturuka mu kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro ya Tungsten bitarenze 2029.

Photos:

[fluentform id="3"]