Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda nyuma gusuzuma ikibazo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ku Rwanda, isaba ko ingabire Victoire afungurwa, yanzuye ko leta y’u Rwanda yigenga, ifite ubusugire ,demokarasi kandi igendera ku mategeko .
kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, nibwo Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, basuzumaga ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ku Rwanda.
Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza rwa Victoire Ingabire, isaba ko arekurwa “aka kanya”, ivuga ko rurimo “amakosa akomeye”.
Abagize Inteko ishingamategeko basuzuma uwo mwanzuro, bavuze ko uwo mwanzuro wuzuyemo agasuzuguro ndetse uninjirira ubusugire bw’igihugu bityo udakwiye kwemerwa na gato.
Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yashimangiye ko Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi itemerewe kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda kuko binyuranyije n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ashyiraho umuryango w’A bibumbye n’andi mategeko mpuzamahanga.
Muri uyu mwanzuro, Inteko y’u Rwanda yibukije ko ubucamanza bw’u Rwanda “ ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.Bukoresha ububasha bwabo mu bwisanzure kandi bwubahiriza itegeko nshinga,andi mategeko n’amahame mpuzamahanga.”
Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda yibukije kandi ko Ingabire Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye ,nyuma agafungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika , ubu akaba ari mu butabera kubera ibyaha bindi akekwaho.
Abasenateri n’Abadepite b’u Rwanda bamaganye abakomeje imyanzuro y’Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ndetse ko igaragaramo kwivanga mu mikorere y’Ubucamanza bityo bikaba binyuranye n’amahame ahuriweho y’Ubwigenge bw’ubucamanza n’aya demokarasi.
Inteko Ishingamategeko ivuga ko “yamaganye kandi umwanzuro n’imvugo by’Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bishingiye ku makuru abogamye ,adashingiye ku mategeko ,agorekwa n’Abanyapolitiki bafitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo,bagamije gutesha agaciro ubwigenge,inzego zubakiye ku ihame rya demokaarsi ,iterambere,umwanya n’icyubahiro y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”
Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda basabye “iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane,ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw’iterambere bityo ikagaye ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere y’Inteko zishinga amategeko.”
Nyuma yo gusesengura ikibazo, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda yanzuye ko umwanzuro ushyikirizwa Visi Perezida wa komisiyo y’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ubumwe bw’uburayi ishinzwe ububanyi n’amahanga n’ibirebana na politiki mu by’umutekano,inama y’Ubumwe bw’uburayi, Komisiyo y’Ubumwe bw’uburayi,ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi,Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda ,Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.



