Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja, ku buntu.
RDF ivuga ko aba baturage basuzumwe Malaria , indwara z’ubuhumekero , indwara z’abana n’izindi ndwara zirimo izifata abagore ndetse bigishwa uko bakwiye kwita ku buzima bwabo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, Maj Emmanuel Kayinamura, yasabye abaturage kwimakaza isuku, kubungabunga amasoko y’amazi meza bakoresha ndetse no kuryama mu nziritamibu zikoranywe umuti.
Umwe mu bayobozi bo muri icyo gice witwa Omar Ramadhan, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubafasha, by’umwihariko mu mutekano zibabungabungira umunsi ku wundi.
RDF ivuga ko ubu bufatanye bushimangira umuhate w’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), n’Ingabo z’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare.










