Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada mu gitambo cya misa.
Ni igitambo cya misa cyabaye ku wa kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, kitabiriwe n’umubare munini w’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Ottawa ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Prosper Higiro.
Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa X rwa Ambasaderi y’u Rwanda muri Canada, bagize bati ” Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper yifatanyije n’Abanyarwanda baba Ottawa mu Misa idasanzwe yatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, akaba na Karidinali wa mbere w’u Rwanda.”
Iyi Misa yabaye umwanya wihariye wo gusabana no kuzirikana ubumwe bw’umuryango Nyarwanda uba muri Canada.
Abitabiriye bashimiwe kubwo kwitabira iki gikorwa cyahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Ati” Turashimira byimazeyo buri wese witabiriye iki gikorwa cyo kongera kunga bumwe n’ubufatanye.”
Antoine Cardinal Kambanda, niwe Karidinari wa mbere u Rwanda rwagize mu mateka. Uyu mwanya w’Icyubahiro yawuhawe tariki ya 28 Ugushyingo 2020 na Papa Francis.
Ku rundi ruhande mu gihugu cya Canada habarizwa Abanyarwanda barenga ibihumbi 14,000, barimo abasaga ibihumbi 7,000 b’Abanyarwanda cyangwa abafitanye isano rya hafi n’Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Canada.
Abanyarwanda benshi baba muri Canada batuye mu mijyi ya Ottawa, Montreal, Toronto na Edmonton.








