sangiza abandi

Abashinzwe imari n’umutungo bibiwe ibanga ryo guteza imbere ibigo byabo

sangiza abandi

Abashinzwe imari n’umutungo mu bigo bya Leta n’ibyigenga (CFO) basabwe kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga udushya, hagamijwe guteza imbere ibigo bakoreramo .

Ni ubutumwa bahawe ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, bari mu karere ka Bugesera, mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuwa 17-19 Nzeri 2025.

Iyi nama  yateguwe n’ Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).

Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro,  yavuze ko abayobozi bashinzwe imari n’umutungo bagira inshingano nyinshi ariko basabwa gukora byinshi bigamije guteza imbere ibigo .

Ati “Inshingano z’abayobozi b’imari n’umutungo ziragenda ziyongera byihuse. Uyu munsi, abayobozi bashinzwe Imari  (CFO) bategerejweho byinshi birenze kubarura imari gusa.”

Yakomeje agira ati “ Basabwe  kugira uruhare mu igenamigambi, gushyigikira udushya no kuyobora ibigo mu mu by’imari, amategeko n’imikorere.”

Biraro avuga ko ikoranabuhanga rikoreshejwe neza ritanga umusaruro cyane kuri ubu Isi iri kwihuta mu by’ikoranabuhanga.

Ati “ Ibaruramari rijyanye n’ibiriho . Ibi bintu bikeneye kubicunga ukoresheje ikoranabuhanga, nurikoresha nabi se ni nde utazakunenga? Niyo mpamvu ICPAR yavuze ngo muze, duhurize hamwe dukore aya mahugurwa.”

Komiseri w’Agateganyo ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora,RCS, SP Rudakemwa Francis , avuga ko iterambere ry’abashinzwe imari mu bigo (CFO riri mu biganza byabo ndetse ko bizeye ko nyuma y’iyi nama bazashyira mu ikorwa amasomo bahawe.

Ati “ Iterambere ry’ikigo ni ryo ryitezwe muri aya mahugurwa . Turi mu Isi y’Ikoranabuhanga ndetse n’igihugu by’umwihariko ibintu byose biri mu ikoranabuhanga. “

Yakomeje ati “ Nyuma y’iyi nama, umukoro dutahanye ni ugutekereza ngo  ntabwo turi abakontabure , turi abauobozi. Nk’abayobozi ntabwo dushinzwe gukora raporo , dushinzwe kureba ngo iterambere ry’ahazaza ry’ikigo rirambye , ni gute mu myaka itanu cyangwa icumi ikigo cyatera imbere kikagera ku ntego.”

Iyi nama ibaye ku nshuro ya Gatatu igamije gutyaza ubumenyi bw’abashinzwe Imari n’Umutungo mu bigo bya Leta n’ibyigenga hagamijwe guteza imbere ibigo n’Igihugu muri rusange.

Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yasabye abashinzwe imari guteza imbere ibigo

Photos:

[fluentform id="3"]