Perezida Kagame uri Baku muri muri Azerbaijan, yasuye Urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev, wabaye perezida wa gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu.
Umukuru w’Igihugu yanashyize indabo ku rwibutso rw’intwari zitangiye guhesha Azerbaijan ubwigenge n’ubusugire bwayo.
Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ku munsi w’ejo tariki ya 19 nzeri 2025, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.
Pezida Kagame kandi yakiriwe anagirane ibiganiro na Perezida Ilham Aliyev mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi barakurikirana umuhango wo gusinya amasezerano mu byerekeye uburezi, ubuhinzi, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi ndetse n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.
Perezida Paul Kagame yaherukaga i Baku muri Azerbaijan, mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.












