Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe binyuze mu birori byiswe ‘Turi Umwe Peace Festival’ byateguwe n’Urwego rw’Abahuzabitekerezo b’Amahoro (Peace Ambassadors’ Network, PAN) ku bufatanye na AEGIS Trust Rwanda.
Ni ibirori byitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300 ruturutse mu turere dusaga turindwi.
Uru rubyiruko hamwe n’abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze igihe bahabwa amahugurwa ku ndangagaciro z’amahoro n’ubumwe binyuze muri AEGIS Trust, bakaba baragiye babyaza umusaruro ayo masomo bashyira mu bikorwa imishinga ikemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage mu miryango naho batuye.
Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust mu Rwanda, Alphonse Munyantwali, yavuze ko guha urubyiruko indangagaciro z’amahoro ari bwo buryo bwo kubaka amahoro arambye.
Yagize ati“Iyo twigisha urubyiruko gukunda amahoro, tuba twubaka sosiyete itekanye, ishoboye kandi ifite udushya. Twabahaye ubumenyi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bazagire uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo yayo mu Rwanda no hanze.”
Umuhuzabikorwa wa PAN Kigali, Aline Nzamukosha, yavuze ko bimwe uyu muryango umaze kugeraho harimo gusuzubiza ku ishuri abana bataye ushuri.
Yatanze urugero rw’abana bagera kuri 60 bo mu Karere ka Kicukiro babaga mu mihanda ariko ubu bishyize hamwe bagize Ihumure Club kandi basubiye ku ishuri.
Yavuze kandi ko imiryango 19 mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro yari yaratandukanyijwe n’amakimbirane yongeye kwiyunga, igahabwa n’ubumenyi bwo kwihangira imirimo.
Patrick Tuyishime, umwe mu Bahuzabitekerezo b’Amahoro, yavuze ko amahoro ari ishingiro ry’ubuzima bufite ireme.
Ati “Tugomba kuyashingira ku bumwe, imikoranire no gusangira intego, tukabaho twunze ubumwe nk’igihugu kandi dufite inshingano zo kuyabungabunga kuko nta wundi uzabitwubakira.”
PAN ifite ibikorwa mu turere nka Kigali, Huye na Nyagatare, aho abayigize bagira uruhare mu kurwanya isubikwa ry’amashuri, gukemura amakimbirane mu miryango no mu baturage, guteza imbere umuco w’amahoro binyuze mu buhanzi n’umuco, gufasha mu kurwanya ibibazo by’imitekerereze n’ihungabana, ndetse no gutegura ibikorwa byo gufashanya no kwitangira abandi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro w’uyu mwaka wa 2025 ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufate Ingamba ubu kugirango Isi Irangwe n’Amahoro.”









