Bisa nkaho bimaze kumenyerwa ko iyo aba bombi batarwanye ngo baremane inguma biba ari ibidasanzwe.
Kuri ubu noneho inkuru iri ku mitwe y’ibinyamakuru byinshi muri Uganda ndetse n’u Rwanda ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Teta Sandra na Weasel Manizo mu bushyamirane bukomeye, bafatana amashati.
Muri aya mashusho ,Teta Sandra aba ashaka gufata Weasel Manizo ngo amwihanize ariko umukozi wo mu rugo rwabo akitambika akabuza Teta gusanganira Weasel bitewe n’uburakari Teta aba afite.
Mu mashusho Teta na Weasel bumvikana bashyamirana bikomeye aho Teta Sandra agira ati “Mugize nte?”, maze Weasel akavuga ati “Umugore w’Umunyarwandakazi aranyishe, kuva yamvuna akaguru ntabwo akinyitaho “ Teta Sandra na we akamusubiza ati “ Weasel nta kibazo ! nta kibazo !
Mu cyumweru gishize nibwo Teta Sandra yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru “BIGEYE” cyo mu gihugu cya Uganda maze atangaza ko gushakana na Weasel atari ibintu byashoborwa na buri wese bitewe n’uburyo uyu mugabo we agoye.
Muri iki kiganiro Teta yakomeje avuga kandi ko kuba hagati ye na Weasel habaho ubushyamirane atari igitangaza kuko ntaho bataniye n’izindi ngo zose.
Mu kwezi kwa Kanama 2025, Nibwo Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel Manizo biturutse ku bushyamirane bukomeye bagiranye.
Bari ku kabari ka Shan’s Bar & Restaurant ndetse icyo gihe Teta Sandra yahise atabwa muri yombi ariko nyuma yaho aza kurekurwa ndetse aba bombi basabana imbabazi, biyemeza gucoca ibibazo bari bafitanye bakiyubakira urugo rwabo mu mahoro.
Teta Sandra na Weasel si inshuro ya mbere bagiranye ubushyamirane kuko ari ibintu bimaze kuba ibisanzwe mu bakurikirana amakuru y’imyidagaduro, aba bombi barushinze mu mwaka w’i 2019 uyu munsi bakaba bafitanye abana batatu.
Divorce Immediately Before One kill Another @tetatheculest Enough is Enough Time to Back home 😭😭😭 pic.twitter.com/Qr1GvoxsgM
— Genius Fida (@GeniusOmarFida) September 23, 2025









