sangiza abandi

U Rwanda rwagaragarije amahanga aho rugeze mu Ikoranabuhanga

sangiza abandi

Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 80 (UNGA80), u Rwanda rwagaragaje ko rwatangije imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga igamije kurinda no kubungabunga amakuru.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Antoine Sebera, yagaragaje uburyo u Rwanda rwabaye rumwe mu bihugu bya mbere byahisemo gukoresha no gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo kurinda no kubungabunga amakuru (Digital Public Infrastructure (DPI) Safeguards).

Sebera yasobanuye ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu bikorwa by’ikoranabuhanga  nko Kwiyandikisha hakoreshejwe indangamuntu y’ikoranabuhanga (Digital ID), Ubwishyu bwihuse bwa eKash, ndetse no guteza imbere uburyo bwo gusangira amakuru mu mutekano (data exchange).

Ibi bikorwa byose bishingiye ku bufatanye bwa RISA binyuze muri DPI hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), aho impande zombi zishyira imbaraga mu kubaka uburyo bwizewe kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga, kugira ngo abaturage babone serivisi mu buryo bworoshye, kandi bugendanye n’igihe.

U Rwanda ruri kubaka uburyo bwizewe, bwimakaza ubunyamwuga no kurengera umutekano w’amakuru, kugira ngo buri muturage abashe kubona serivisi za Leta n’iz’abikorera mu buryo bwihuse kandi butekanye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]