Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène , yasabye abagororwa bitegura gusubira mu buzima busanzwe kubwiza ukuri amateka ya Jenoside urubyiruko rurimo n’abana babo.
Ubu butumwa, Minisitiri Bizimana yabutanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’ Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igororero mu gusoza icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa y’abagororwa bitegura kurangiza ibihano byabo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni amahugurwa amaze ibyumweru bitatu abera mu Igororero ryo mu karere ka Nyamasheke,yitabiriwe n’abagororwa 608 b’abagabo. Imiryango y’aba bagororwa nayo yitabiriye iki gikorwa gisoza amahugurwa.
Intego y’aya mahugurwa, ni ugutegura abagororwa gusubira mu buzima busanzwe nk’Abanyarwanda bafite agaciro, kubaha umwanya wo kwiyubaka no kubaka Igihugu cyacu.
Ni no kubibutsa inyigisho zibafasha gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kubakangurira kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène , yongeye kwibutsa amateka y’Igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwa Leta yateguye jenoside ikabiba urwango n’irondabwoko mu Banyarwanda.
Minisitiri yaberetse ko ibihano bahawe ntaho bihuriye n’uburemere bw’ibyaha bakoze, kuko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yimakaje imbabazi.
Yabasabye ” kuvugisha ukuri, cyane cyane bakabwira urubyiruko harimo n’abana babo ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, kandi bagaharanira ko jenoside itakongera kubaho ukundi.”
Minisitiri yashoje ashimira abafatanyabikorwa, imiryango y’abagororwa, ndetse n’abacitse ku icumu bitabiriye iki gikorwa ku ruhare rwabo mu kongera gusubiza mu buzima busanzwe aba bagororwa.









