Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, (Meteo Rwanda), yateguje imvura nyinshi ivanze n’umuyaga kuva ku mugoroba wo kuwa 17-21 Ukwakira, ndetse iburira Abanyarwanda gukomeza kwirinda ibiza .
Ni itangazo ryashyizwe hanze kuwa Kane, rigira riti “ Dushingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’Igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bipimo by’iteganyagihe bigaragaza kwiyongera kw’ imvura, hateganyijwe ko hagati y’ umugoroba wo ku itariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, imvura iziyongera ikazaba nyinshi mu bice bitandukanye.
Uturere duteganyijwemo imvura nyinshi kurusha ahandi ni Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.
Meteo Rwanda igaragaza ko imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi, ndetse n’umuyaga uringaniye ariko wenda kuba umwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye ku isegonda na metero umunani ku isegonda.
Iki kigo kigaragaza zimwe mu ngaruka z’iyi mvura n’umuyaga zirimo “imyuzure, urubura, kuguruka kw’ ibisenge bitaziritse neza no kugwa kw’amashami y’ibiti.”
Hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe, Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda muri rusanjye gukoresha neza no kubika amazi y’imvura, ndetse no gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

