Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no kwemeza ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano.
Iki kigo kizafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibisubizo, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/27. Iyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, kwihutisha ihangwa ry’imirimo no kubaka ubukungu butajegajega.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyerekeye icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu Karere n’ingamba u Rwanda rwafashe zo kukigirima.
Minisitiri y’Ubuzima yakajije ingamba zo kwirinda, gusuzuma, no kugenzura abinjira mu Gihugu banyuze ku mipaka yose hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage. Kugeza ubu nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, kandi ibikorwaremezo byose birakomeje nk’uko bisanzwe. Abaturage barakangurirwa gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira;
Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo z’inyongera zigenewe gahunda y’iterambere rikomatanyije rishingiye ku ikoreshwa ry’amazi ya Muvumba.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye impano n’inguzanyo zigenewe icyiciro cya 2 cy’umushinga wo gufasha impunzi n’imiryango yazakiriye kwinjira mu buzima busanzwe no kwivana mu bukene.
Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo zigenewe umushinga wo kunoza ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo zigenewe gushyigikira politiki y’imicungire y’ibiza mu Rwanda, harimo uburyo bwo kubona inguzanyo yihutirwa igihe habaye ibiza cyangwa ibihe by’amage bitunguranye.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Botswana yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa no kutishyura umusoro.
Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu Amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma za Algeria, Azerbajian, Botswana, Costa Rica, Guyana, Morocco, Senegal, Trinidad and Tobago, n’Ubwami bw’Abongereza na Irilande y’Amajyaruguru.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gifasha mu gukumira no guhangana n’ibiza – Africa Risk Capacity (ARC) Agency.
Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:
Ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano, kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Inama y’abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bisangiye Uruzi rwa Nili, ahesha uwo muryango uburenganzira bwo gukora ibikorwa mu Rwanda.
Yemeje kandi itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri. Ndetse inemeza gahunda yo gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi sosiyete yitwa Zipline Rwanda Ltd.
Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:
Bwana Jérémie Blin, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Dr. Simone Knapp, Ambasaderi wa Austria mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.
Madamu Dede Ekoue, uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’lgihugu (GMO)
Bwana Habiyaremye Rurihose Florien, Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire- Yongerewe manda
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
Bwana Ineza Izere Gratien, Internal Audit Division Manager
Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB)
Minani Faustin, Head of Service Delivery & Good Governance Department
Mulindwa Anatole, Head of Research & Home-Grown Solutions Department
Murungi Anita, Service Delivery Division Manager
Munganyinka Taima Lydia, Registration Division Manager
Niyikora Sylvère, Applied Governance Research Analyst
Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC)
Dr. Habimana Olivier, Head of Department for Digitalization & Research
Dr. Nyiringango Gerard, Division Manager for Post-Quality Enhancement in General Education
Shyaka Ericks, Communications Analyst
Mushambaro Richard, Legal Analyst
Mu bindi
Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 14 Kamena 2026, mu Rwanda hateganyijwe Isiganwa Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ’Kigali International Peace Marathon’, rizaba ku nshuro ya 21.
Minisitiri w’lbidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2026, u Rwanda ruzakira Inama ya 38 y’lbihugu bihuriye ku Masezerano ya Montreal.












