Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gushimangira ko zizakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington n’ibiganiro bya Doha, zinaburira ko abazabangamira inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashobora gufatirwa ibihano bishya.
Ibi byatangajwe ku wa 23 Nyakanga 2026 na Tammy Bruce, uhagarariye Amerika wungirije mu Muryango w’abibumbye, ubwo yagezaga ijambo mu nama y’akanama k’umutekano ka Loni yiga ku gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.
Uyu mu dipolomate yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, buvuga ko ari amahirwe akomeye yo kugarura amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati:”Turacyiyemeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ndetse n’ibiganiro bya Doha. Ntiduzazuyaza kubiryoza abazabangamira amahoro. Ibihano twafatiye bamwe mu kwezi gushize ndetse no muri werurwe ni ikimenyetso cy’uko twiteguye kubikora.”
Tammy Bruce yavuze ko amasezerano y’umuryango w’abibumbye asaba ibihugu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibiganiro n’ubuhuza aho kwifashisha intambara.
Yagaragaje ko hari ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kwirengagiza ayo mahame, bikabangamira ibikorwa byo kugarura amahoro.
Yongeyeho ko Amerika ishyigikiye uruhare rw’umunyamabanga mukuru wa ONU mu bikorwa byo guhuza impande zishyamiranye no gukumira amakimbirane hakiri kare mbere yuko afata indi ntera
Aya magambo aje mu gihe hashize umwaka amasezerano ya washington asinywe hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ariko umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuzamba.
Nubwo habaye inama zitandukanye zo gusuzuma uko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa, imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo iracyakomeje, ndetse impande zombi zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibyo zemeye.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibikorwa byinshi byari biteganyijwe muri ayo masezerano bitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Bimwe mu bibazo bikomeje gutera impaka harimo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda.
Washington ivuga ko ishobora kongera ibihano ku bantu cyangwa inzego zizagaragara nk’izibangamira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo bya dipolomasi binyuze mu masezerano ya Washington n’ibiganiro bya Doha.








