Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko irimo gusuzuma uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko ibimenyetso by’abagikora rimwe na rimwe bitinda kuboneka bikagira ingaruka ku itangwa ry’ubutabera ku bagikorewe.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ku wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026.
Iki kiganiro cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga yerekeye gukumira icuruzwa ry’abantu, aho hagarutswe ku mbogamizi zirimo kubona ibimenyetso ku bakorerwa ibyaha byo gucuruzwa, gutinya gutanga amakuru no gukoresha ikoranabuhanga harimo imbuga nkoranyambaga.
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko hakenewe ko iki cyaha gishyizwe mu byaba bidasaza byafasha abagikorewe kubona ubutabera igihe cyose kuko bitwara igihe kubona ibimenyetso byacyo.
Yagize ati “Rimwe na rimwe ibimenyetso biboneka hashize igihe, umuntu aba yaracurujwe bikazamenyekana hashize igihe abonye uko abimenyesha inzego za Leta na byo bigoranye kuko iyo bageze muri ibyo bihugu babambura ibibafasha kumenyesha inzego.”
Yakomeje agira ati “Iyo washyize icyaha muri rwa rwego rudasaza, biba bisobanuye ko igihe uzabonera ibimenyetso cyose, icyo cyaha ushibora kukigenza ndetse kikaba cyashinjwa uwagikoze akaba yahanwa.”
Nubwo hakiri imbogamizi, Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje kohari ikiri gukorwa na Guverinoma mu gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu dore n’abahamwa na cyo bagenda bagabanuka. Mu mwaka wa 2025 abantu 12 bahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu, mu gihe mu 2024 bari 18 bavuye kuri 24 mu 2023.

Hashyirwaho kandi ingamba zo kugarura abo bimenyekana ko bacurujwe aho kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026 hacyuwe Abanyarwanda 289 bacurujwe mu bihugu bitandukanye.
Muri bo harimo 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar na 99 bakuwe muri Oman.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwagaragaje ko rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bukumira icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka, bwafashije mu gutabara Abanyarwanda 673 bari bagiye gucuruzwa mu mahanga mu mwaka ushize wa 2025.
Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga, ahanini mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kongera ubufatanye n’inzego mpuzamahanga mu guhanga n’icuruzwa ry’abantu.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu byo Guverinoma y’u rwanda yashyize mu bikorwa harimo guhugura abakozi batandukanye bakora mu byiciro by’ubutabera, inzego z’umutekano ndetse n’ubukngurambaga bwakorewe ku mipaka itandukanye.
Guverinoma yijeje kandi gushyiraho politiki n’amategeko bihamye, kongerera inzego ubushobozi, kuzamura ubumenyi ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu, gushyiraho uburyo bwo kumenya amakuru ku bakorerwa icyaha no kubafasha mu by’amategeko ndetse no kwita ku miryango yabo.
Ibyo wamenye ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose.
Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.
Iri tegeko rikomeza risobanura ko iki cyaha ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu, niyo nta na bumwe mu buryo bwavuzwe mbere bwakoreshejwe.
Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri iki cyaha mu Rwanda n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda mu 2019.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kinyurwamo n’abantu bagiye gucuruzwa (transit country) kurusha uko ari igihugu kivamo abacuruzwa (country of origin). Gusa ibi ntibivuga ko abanyarwanda badacuruzwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13.6% (icyo gihe).
Ku bijyanye n’ibihugu aho baba bagiye gucuruzwa, ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu cya cya Saudi Arabia ariho benshi baba bagiye gucuruzwa ku kigero cya 38.55%, Uganda igakurikira ku kigero cya 37.35%, Kenya ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 7.23%.
Ibindi bihugu abantu bakunze kujyanwamo gucuruzwa ni Tanzania, Malawi, Mozambique, South Africa, Zambia Malaysia and Oman, Qatar, Kuwait na Dubai. Abanyuzwa mu Rwanda, 62.7% baba baturutse mu Burundi naho 15% baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).










