sangiza abandi

 “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro” Dj Brianne yiseguye ku bakunzi be

sangiza abandi

Umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Brianne yasabye imbabazi abakunzi b’ibikorwa bye nyuma yuko agaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga atukana ibitutsi nyandagazi.

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamabaga , tariki 26 Nzeri 2025 , agaragaza Dj Brianne a atukana cyane n’umugabo bari bahuriye mu kabari .

Asobanura uko byagenze , Tesha Sharon  inshuti ya Dj Brianne bari banarikumwe ubwo ibi byabaga , yavuze ko ariwe  ntandaro yo kuba Dj brianne yaratukanye kuko yaje ameze nkumutabara , kuko  Tesha yatongana n’umugabo wari umututse.

Dj Brianne yavuze ko yiseguye cyane kuri buri wese wumvise ibyo yavuze mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye J Brianne yagize ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe, akaba  yaraye acurangiye mu kabari ka Paradigm Bar and Lounge  i Kampala muri Uganda.

  Dj Brianne ni umwe mu bavanga imiziki b’ibigitsina gore bafite amazina aremereye mu muziki nyarwanda  , aho mu gihe kigera ku myaka itanu amaze abikora nk’umwuga amaze kubaka izina rye.

AMASHUSHO DJ BRIANNE ASABA IMBABAZI

Photos:

[fluentform id="3"]