sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo yijeje ubufatanye abakina isiganwa ry’imodoka mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yitabiriye umunsi wa nyuma wa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’, ndetse avuga ko u Rwanda ruzabyaza umusaruro Inteko Rusanjye ya FIA, mu guteza imbere uyu mukino.

Ku cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira habaye isiganwa ry’umunsi wa nyuma wa ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryabereye mu karere ka Bugesera, ryegukanwa n’umunya-Kenya Karan Patel, ari nawe wegukanye uduce twose twabanje.

Minisitiri Nyirishema witabiriye isozwa ry’uyu mukino yavuze ko Leta ishyigikiye umukino w’isiganwa ry’imodoka, ndetse bazakomeza guhamagara abakinnyi bakomeye kugirango abanyarwanda babigireho barusheho kwitwara neza, avuga ko kandi biteguye kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rubona nko kwakira Inteko rusanjye ya FIA.

Ati “ Imbaraga mushyiramo turazibona kandi tuzi ko bitoroshye. Ubu rero ni umwanya mwiza wo kubabwira ko tubashyigikiye kuko mu mwaka utaha dushaka kwifashisha inama izaba mu Ukuboza 2024, tukavanamo amasomo y’aho twivuza kugeza umukino wo gusiganwa mu modoka.”

Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwe ku nshuro ya 24 yitabiriwe n’imodoka 21 zirimo zirindwi z’Abanyarwanda, ebyiri z’abanya-Kenya, imwe yo muri Tanzania na 13 z’Abagande.

Umunya-Kenya Karan Patel niwe wegukanye uduce twose twakinwe, ndetse kugeza ubu niwe uri hejuru mu bari gukina Shampiyona Nyafurika aho afite amanota 140.

Abandi banyarwanda bahembwe ku munsi wa nyuma harimo Kanangire Christian wabaye uwa kane ku rutonde rusange ndetse niwe Munyarwanda waje hafi, Kalimpinya Queen yabaye umukinnyi mwiza mu bagore, Sandrine Isheja aba umugore mwiza ufasha utwaye imodoka (Co-Pilote).

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]