Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba batashye inyubako nshya y’Umuryango biyubakiye, banishimira uruhare bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’Abadepite.
Iki gikorwa cyabaye ku wa gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, cyari kigamije kwishimira uko amatora yagenze byahurijwe hamwe no kumurika inyubako biyubakiye yagenewe kwakira inama mpuzamahanga, ibitaramo n’ibindi birori.
Iyi nyubako mberabyombi y’Umuryango FRP Inkotanyi yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Gisenyi, ifite icyumba cyo kwakira inama mpuzamahanga, ibiro, resitora n’ibikoni, yahawe izina rya Kivu Intare Arena.
Iyi nyubako yubakishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’amajwi n’amashusho, yari imaze imyaka ibiri iri kubakwa, ikaba yuzuye itwaye miliyari zisaga esheshatu.
Ubwubatsi bw’iyi nyubako ntabwo burashyirwaho akadomo kuko biteganyijwe ko hari ikindi gice cya kabiri kizubakwa, kizaba kigizwe no kongera ibyumba by’inama na parikingi y’imodoka.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert agaragaza ko iki gikorwaremezo kizafasha muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya NST2.






