sangiza abandi

Miss Muheto yatakambiye urukiko kugabanyirizwa igihano cy’umwaka n’amezi umunani yasabiwe gufungwa

sangiza abandi

Muheto Divine wabaye Nyaminga w’u Rwanda 2022, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze aho ari kuburana ku byaha by’uruhuririkane akurikiranweho, birimo no gutwara imodoka yanyweye ibisindisha.

Muheto Divine yitabye urukiko rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwari yari yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’, bigeze saa sita zijoro arataha, ariko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka bigendanye nuko yari yanyweye ibisindisha agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko nyuma yo kugonga yaba yarahunze, aza kugaruka aje gutwara telefone ze asanga polisi yahageze, ariko ayihakanira ko ariwe warutwaye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Muheto yasanganywe igipimo cyo hejuru cya alcohol, ndetse ko atari inshuro ya mbere agaragaweho ibikorwa nk’ibi kuko no muri Nzeri 2024, yari yagiriwe inama ndetse agasaba imbabazi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bimenyetso rukemeza ko ibyaha Muheto akurikiranweho bimuhama, bumusabira guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani n’ihazabu y’ibihumbi 220Frw.

Muheto Divine yemereye urukiko ko yatwaye imodoka yasinze, yemera ko yagonze, ahakana ko yahunze, ahubwo yagiye ku ruhande agategereza Polisi.

Yakomeje asaba urukiko ko yagabanyirizwa ibihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha, ati” Mu minsi maze mfunzwe nabashije kwiga, kandi ibyaha ndegwa nkaba mbisabira imbabazi nanizeza urukiko aho mpagaze imbere yarwo bitazongera ukundi.

Umwe mu banyamategeko batatu bari kunganira Muheto mu rukiko yavuze ko umukiliya we yemera ibyaha ndetse abisabira imbabazi, kandi ko atigeze arushya inzego z’ubutabera mw’ibazwa.

Bongeyeho ko yarafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo bityo amategeko y’umuhanda ayazi, ndetse ko ibyo avugwaho kugonga yaba ipoto n’umukindo bigihari, rero atahunze kuko yari afite uburyo bwo gutwara imodoka ye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]