Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yashyize umukono ku masezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (AU-CEVAWG).
U Rwanda rwabaye igihugu cya 9 gisinye aya masezerano, agena uburyo bw’ishyirwaho ry’amategeko afasha mu guhangana no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’abakobwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano n’amahame yose ari mu murongo n’icyerekezo cy’u Rwanda ndetse na politiki y’igihugu y’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Minisitiri Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopie aho yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 49 isanzwe y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama y’abaminisitiri izamara iminsi ibiri aho yatangiye kuva uyu munsi ku itariki ya 28, ikazageza ku itariki ya 29 Nyakanga 2026.
Ni inama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo baganire ku bintu by’ingenzi umugabane ushyize imbere no gutegura ibyemezo bizasuzumwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku bijyanye no kugeza amazi meza na serivisi z’isukura kuri bose, bijyanye n’icyerekezo cya 2063.










